Umuhanzi Runtown na Sheebah Karungi bagiye gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Runtown wo muri Nigeria na hamwe na Sheebah Karungi wo muri Uganda bagiye kuza mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “KigaliRuntownExperience”.

Iki gitaramo cyateguwe na Kompanyi I Factory Africa ikorera muri Uganda isanzwe itegura ibitaramo bikomeye.
Runtown ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina hano muri Africa ariko indirimbo ye yamamaye cyane n’iyo yakoranye na Davido yise ‘Gallardo’.



Sheebah Karungi nawe ari umwe mubahanzikazi bubatse mu gihugu cya uganda.




Uretse kandi aba bahanzi harimo n’abahanzi b’abanyarwanda barimo Yvan Buravan, Bruce Melody, Active, Charly na Nina, Oda Paccy na Urban Boyz.








Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 23 Nzeri 2017.



Previous
Next Post »