Mu kiganiro
komisiyo y’igihugu
y’amatora yagiranye n’abanyamakuru perezida w’iyi komisiyo Prof KALISA
MBANDA yavuze ko abahisemo kwiyamamaza
nk’abakandida bigenga batangiye
gusinyisha imikono yabashyigikiye igitekerezo cyobo
cyo kwiyamamaza mu
matora y’umukuru.
Gusa ariko Prof KALISA MBANDA abatunga agatoki abashinja
ko barikubikora
mu buryo bunyuranyije
n’amategeko kubera ko bari
gukoresha amafaranga muri
iki gikorwa cyo
gushaka imikono aho avuga ati « ubundi amabwiriza abasaba ko
babikorera ahantu hazwi mu karere runaka aho kujya mu mashuli, mu isoko kwa
muganga n’ahandi, ariko noneho ababafasha bazerera ahantu hose bashaka
ababasinyira, kandi ku kibazo cy’amafaranga iyo bayatanze bifatwa nka ruswa,
ibyo tugomba kubikurikirana ».
Dianne SHIMA
Rwigara umwe muri
aba bakandida bari mu
bikorwa byo kwitegura
kwiyamamaza mu matora
y’umukuru w’igihugu, yayateye
utwatsi aya makuru avuga ko ari
ibihuha bigamije kubaca
intego aho yavuze ati «mbivugiye mu ruhame mvuga ko ntayo ntanga
mbavuruza, hari ibintu byinshi byandikwa n’ibivugwa ibisebanya n’ibiharabika
byinshi, ariko mbere y’uko ninjira muri iyi gahunda ko abantu duhanganye
batoroshye »
Kuri
ubu u Rwanda nta
mugore numwe uraruyobora kuva
rwabona ubwigenge ariko ngo ntabwo bizaca intege uyu mukobwa Dianne shima
Rwigara usanzwe atazwi mu
bikorwa bya politike.
ConversionConversion EmoticonEmoticon