Abarokotse bashoboye kugera
mu majyaruguru ya Niger, bavuga ko abimukira 44 baganjemo abo mu bihugu bya
Ghana na Nigeria bishwe n'inyota.
Amakuru dukesha africatime
avuga abo ko barimo baragerageza kujya i Burayi baciye mu gihugu cya Libiya.
Umuyobozi w’agace ka
Agadez yemeje nawe mibare, avuga ko abakozi bo mu muryango Croix Rouge, bageze muri
ako gace ngo bashake amakuru y’impamo.
Nkuko byatangajwe n'umuyamakuru wo muri ako karere, abapfuye barimo
impinja eshatu, abana bakuze babiri hamwe n'abagore 17. Urese aba kandi hari n'abandi bakunda kurohama mu nyanjya bagerageza kwambuka bimukira mu bihugu by'i Burayi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon