Itariki y’ubukwe bwa Miss Jojo na Salim yatangajwe


Umunyarwandakazi akaba yari n’umuririmbyi wakunzwe mu Rwanda, UWINEZA Iman Josiane Miss Jojo aritegura kurushinga nyuma y’amezi abiri asezeranye imbere y’amategeko na Salim Minani.
Miss Jojo na Salim Saleh basezeranye mu mategeko kuwa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017. Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Nyarugenge, hari inshuti za hafi za Miss Jojo gusa nta bantu bazwi mu muziki bahagaragaye.
Miss Jojo na Salim Minani kababa bamaze gushyira hanze impapuro z’ubutumire, aho ubukwe bwabo buteganijwe ku itariki 29 Nyakanga 2017 Ubwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa saa saba hanyuma saa kumi n’imwe zo ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.

Previous
Next Post »