Nigeria Umukobwa umwe yanze kuva muri Boko Haram


Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram warekuraga abanyeshuri b’abakobwa 82 mu basaga 200 washimuse muri 2014 ku ishuri riherereye mu Mujyi wa Chibok mu Majyaruguru ya Nigeria, umwe muri bo yanze gutaha ahitamo kwigumanira n’umugabo we.
Umuvugizi wa Perezidanse ya Nigeria yabwiye BBC ko ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi hari hateganyijwe kurekura abakobwa 83 bari barashimuswe na Boko Haram ariko umwe muri bo akanga gutaha ku bushake bwe.

Uyu mugore yagize ati “Ndishimye hano aho ndi kandi nabonye umugabo.”
Abakobwa 82 barekuwe nyuma y’imishyikirano hagati y’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix rouge ndetse na leta kuko na yo yarekuye imfungwa za Boko Haram yari ifite.
Umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram uracyafite abandi bakobwa basaga 100 bashimuswe mu ishuri rya Chibok ndetse n’andi magana y’abantu bo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria bagiye bashimutwa mu bihe bitandukanye.
Previous
Next Post »