Reta Zunze Ubumwe za Amerika zateye Missile mu guhangana na Koreya ya Ruguru

Minisiteri y’umutekano ya Reta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yakoze igikorwa cyayo cya mbere cyo gutangira misile zo muri Koreya ya Ruguru kikaba cyagenze neza. Ibyo byatangajwe na Jim Syring, uwungirije umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukingira misile.
Icyo gikorwa cyabaye kur’uyu wa kabiri, cyaranzwe no gutera misile ebyiri, ziturutse mu bice bitandukanye. Nyuma y’aho haterewe iya mbere, iya kabiri yoherejwe hagamijwe kuyihagarika. Syring akavuga ko icyo gikorwa cyagenze neza. N’igikorwa cyakozwe ngo hagamijwe gukingira umutekano wa Amerika, mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje gukora ibitero bya misile.


Previous
Next Post »