Minisiteri y’Uburinganire
n’Iterambere ry’Umuryango Migeprof iratangaza ko abana basaga 1200 baburiwe
imiryango ibakira muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango.
Muri 2013 hatangiye
ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe ‘Tubarerere mu muryango’ igamije guha abana
bose uburenganzira bwo kurererwa mu muryango, ikaba yarashyizweho nyuma
y’icyifuzo cyaturutse mu nama y’igihugu y’abana yabaye tariki ya 4 Mutarama
2012 nkuko bivugwa n’igihe.
Gusa kugeza uyu munsi imibare
itangwa na MIGEPROF igaragaza ko abana 1266 batabonewe aho bajyanwa. Kuva muri
2012 kugeza ubu, abana 2691 nibo bashakiwe imiryango.
Kugeza ubu mu Rwanda
habarurwa ibigo bigera kuri 40 byita ku bana bafite ubumuga butandukanye bibamo
2757, barimo abakobwa 1275 n’abahungu 1482.
ConversionConversion EmoticonEmoticon