Abana 1200 ntibarabona imiryango ibakira


Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Migeprof iratangaza ko abana basaga 1200 baburiwe imiryango ibakira muri gahunda ya Tubarerere mu Muryango.
Muri 2013 hatangiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yiswe ‘Tubarerere mu muryango’ igamije guha abana bose uburenganzira bwo kurererwa mu muryango, ikaba yarashyizweho nyuma y’icyifuzo cyaturutse mu nama y’igihugu y’abana yabaye tariki ya 4 Mutarama 2012 nkuko bivugwa n’igihe.
Gusa kugeza uyu munsi imibare itangwa na MIGEPROF igaragaza ko abana 1266 batabonewe aho bajyanwa. Kuva muri 2012 kugeza ubu, abana 2691 nibo bashakiwe imiryango.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo bigera kuri 40 byita ku bana bafite ubumuga butandukanye bibamo 2757, barimo abakobwa 1275 n’abahungu 1482.

Previous
Next Post »