Igihugu cya Misiri cyafunze
imbuga za interineti zigera kuri 20 harimo nurw’igitangazamakuru Al- Jazeera
cy’abanya Quatar.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi
muri Leta ya Misiri, MENA, ngo izi mbuga zafunzwe, kuko zishinjwa gukwirakwiza
ibihuha no gushyigikira iterabwoba.
Mada Masr uzwi nk’umutaripfana
mu kurwanya ruswa muri iki gihugu, yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter,
igaragaza umuntu uhagaze mu butayu imbere y’umuryango ufunze, ayikurikiza
amagambo avuga ko Bidasubirwaho urubuga
rwabo rwahagaritswe. Yongeraho ko bidatinze bagaragaza uburyo bakongera kubakurikira.
Igitangazamakuru cy’Abanyamerika
Huffington Post, mu rurimi rw’ icyarabu nacyo kiri muzahagaritswe, cyahise
gisaba abakunzi bacyo gukomeza kuba bagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu urutonde rw’imbuga
zose za interineti zakozweho n'iki cyemezo cya Perezida wa Misiri Abdel Fattah
Al-Sis nti ruratangazwa.
Si ubwa mbere igitangazamakuru
Al-Jazeera kigirana ibibazo na guverinoma ya Misiri kuko mu mwaka wa 2013 iki
gihugu cyari cyakatiye igifungo cya burundu abanyamakuru batatu bayo, nyuma
bakaza kurekurwa.
Misiri iri ku mwanya wi 161 ku
rutonde rw’ibihugu 180, ku bwisanzure bw’itangazamakuru.
ConversionConversion EmoticonEmoticon