Imbuga za interineti zigera kuri 20 zafunzwe mu Misiri


Igihugu cya Misiri cyafunze imbuga za interineti zigera kuri 20 harimo nurw’igitangazamakuru Al- Jazeera cy’abanya Quatar.
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi muri Leta ya Misiri, MENA, ngo izi mbuga zafunzwe, kuko zishinjwa gukwirakwiza ibihuha no gushyigikira iterabwoba.
Mada Masr uzwi nk’umutaripfana mu kurwanya ruswa muri iki gihugu, yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Twitter, igaragaza umuntu uhagaze mu butayu imbere y’umuryango ufunze, ayikurikiza amagambo avuga ko  Bidasubirwaho urubuga rwabo rwahagaritswe. Yongeraho ko bidatinze bagaragaza uburyo bakongera kubakurikira.
Igitangazamakuru cy’Abanyamerika Huffington Post, mu rurimi rw’ icyarabu nacyo kiri muzahagaritswe, cyahise gisaba abakunzi bacyo gukomeza kuba bagikurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kugeza ubu urutonde rw’imbuga zose za interineti zakozweho n'iki cyemezo cya Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al-Sis nti ruratangazwa.
 Si ubwa mbere igitangazamakuru Al-Jazeera kigirana ibibazo na guverinoma ya Misiri kuko mu mwaka wa 2013 iki gihugu cyari cyakatiye igifungo cya burundu abanyamakuru batatu bayo, nyuma bakaza kurekurwa.
Misiri iri ku mwanya wi 161 ku rutonde rw’ibihugu 180, ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Previous
Next Post »