Ibi
bibaye nyuma y’uko Ariana Grande yari yakoreye igitaro i Manchester mu
Bwongereza hakaba igitero cy’iterabwoba cyabaye mu gitaramo cye.
Kuri ubu aho umuryango wa Ariana Grande atuye ahitwa Boca Raton,
aho utuye hararinzwe ku buryo bukomeye,imodoka z’umutekano ziri imbere y’urugo
ndetse hari abapolisi babiri ku muhanda waho. TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko
ari ibisanzwe ko buri gihe iyo Ariana Grande ari mu mujyi, umutekano w’aha
hantu urushaho gukazwa.Ikindi kandi ngo naho uyu mukobwa aherereye i Manchester
umutekano uracunzwe cyane.
Ariana Grande yasubiye mu Bwongereza aho azakora igitaramo
yise ‘A benefit concert’ aho biteganijwe ko amafaranga azavamo azagenerwa
abagize ingaruka ku gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 19 naho
abarenga 50 bagakomereka.
Amafoto Ariana Grande Butera mu gitaro i Manchester:
ConversionConversion EmoticonEmoticon