Nyuma y’igitero cyabaye umuhanzikazi Ariana Grande Butera agiye kongera gukorera igitaramo mu Bwongereza

Ibi bibaye nyuma y’uko Ariana Grande yari yakoreye igitaro i Manchester mu Bwongereza hakaba igitero cy’iterabwoba cyabaye mu gitaramo cye.




Kuri ubu aho umuryango wa Ariana Grande atuye ahitwa Boca Raton, aho utuye hararinzwe ku buryo bukomeye,imodoka z’umutekano ziri imbere y’urugo ndetse hari abapolisi babiri ku muhanda waho. TMZ dukesha iyi nkuru ivuga ko ari ibisanzwe ko buri gihe iyo Ariana Grande ari mu mujyi, umutekano w’aha hantu urushaho gukazwa.Ikindi kandi ngo naho uyu mukobwa aherereye i Manchester umutekano uracunzwe cyane.

Ariana Grande yasubiye mu Bwongereza aho azakora igitaramo yise ‘A benefit concert’ aho biteganijwe ko amafaranga azavamo azagenerwa abagize ingaruka ku gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 19 naho abarenga 50 bagakomereka.
Amafoto Ariana Grande Butera mu gitaro i Manchester:




Previous
Next Post »