Abakristu 28 biciwe mu Misiri kuri uyu wa gatanu


Abakristu bagera kuri 28 bishwe abandi 27 barakomereka mu Misiri kuri uyu wa gatanu nyuma y'aho busi barimo iterewe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye.
 Ibyo byatangajwe n’umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima mur'icyo gihugu, Khaled Megahed, kuri televiziyo y’igihugu.
Icyo gitero cyabereye mu ntara ya Minya, iri mu majyepfo ya Kayiro umurwa mukuru, kibaye nyuma y’ukwezi n’igice habaye ibindi bitero ku nsengero, byahitanye abantu 45 kandi byakozwe n’umutwe w'iterabwoba wa reta ya Kiyisilamu.
Si ubwambere abakristu bicwa mu Misiri kuko no mu minsi ishize hari abandi bakristu bo mu idini rya aba Copte.
Previous
Next Post »