Abana b’Impanga bavutse bafatanye bafite indoto zo kuba abarimu


Abana b'abakobwa bavutse ari impanga ebyiri zifatanye zo muri Tanzaniya ngo barateganya kuba abarimu igihe bazaba bageze ku ndoto zabo zo kurangiza kwiga kaminuza. 

Aba bakobwa ni Mariya na Consolata Mwakikuti, impanga zavutse zifatanye, bari mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye kandi bafite amashyushyu yo kuwusoza nibarangiza ibizamini bya nyuma.
Aba bana bafite imyaka 19 y'amavuko bakaba biga ku ishuri Iringa Udzungwa, riherereye mu majyepfo y'uburengerazuba yaTanzaniya nkuko bitangazwa na BBC.
Nyina  ubabyara yapfuye akimara kubabyara, kandi na se yarapfuye bakaba barezwe n'umuryango wa Kiliziya Gatolika ufasha witwa Maria Consolata, ari na wo wabise amazina.
Previous
Next Post »