Aba bakobwa ni Mariya na Consolata Mwakikuti,
impanga zavutse zifatanye, bari mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye kandi
bafite amashyushyu yo kuwusoza nibarangiza ibizamini bya nyuma.
Aba bana bafite imyaka 19 y'amavuko bakaba biga
ku ishuri Iringa Udzungwa, riherereye mu majyepfo y'uburengerazuba yaTanzaniya
nkuko bitangazwa na BBC.
Nyina ubabyara yapfuye akimara kubabyara, kandi na
se yarapfuye bakaba barezwe n'umuryango wa Kiliziya Gatolika ufasha witwa Maria
Consolata, ari na wo wabise amazina.
ConversionConversion EmoticonEmoticon