Charly&Nina bagiye gutaramira Ottawa muri Canada

Charly&Nina itsinda ry’abahanzikazi bakunzwe cyane muri iki gihe baritegura kwerekeza muri Canada gukorerayo ibitaramo.
Kuri ubu aba bakobwa bamenyekanye cyane nko ku ndirimbo bakoranye na Big fizzo w’umurundi yitwa “Indoro”bari mu gihugu cya Nigeria aho ngo bagiye gutembera no kongera kuruha mu mutwe.
Charly&Nina barateganya kujya muri Ottawa umurwa mukuru wa Canada aho bazajyanwa no kuririmba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2017 uyu mwaka.

Aba bahanzikazi bakaba bazagenda baherekejwe n’umujyanama wabo mu muziki Muyoboke Alex, aho ngo banarangije kunoza amasezerano n’ikompanyi yabatumiye muri iki gihugu ariko bakaba ngo bagishaka ibyangombwa.
Uretse ibi bikorwa bari guteganya gukora ngo bagiye no gushyira hanze indi ndirimbo nshya bise ”Mfata”

Previous
Next Post »