Abantu 35 nibo bimaze kumenyekana ko bazize impanuka muri Tanzania



Mu gihugu cya Tanzania habaye impanuka ihitana abantu 35 bo ku ishuri ribanza Lucky Vincent riherereye mu majyaruguru y’igihugu.
Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi nkuko bivugwa ikaba yahitanye abanyeshuri 32 abarimu 2 n’umushoferi wari ubatwayo nkuko tubikesha ikinyamakuru l’express.

Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli, yatangaje ko iyi mpanuka ari ikiza cyibasiye igihugu, yihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Tanzania akaba igihugu gikunda kubonekamo impanuka bitewe n’ikibazo cy’ imihanda mibi ikunda guteza impanuka zitandukanye by’umwihariko iza bisi.
Abantu barenga ibihumbi 11 bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda hagati ya 2014 na 2016 nk’uko imibare ya guverinoma ibigaragaza.
Previous
Next Post »