Umwana wavukanye urugingo rudasanzwe yagejejwe muri CHUK


Kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye amakuru y’umwana wavukiye mu karere ka kamonyi ku kigo Nderabuzima cya Mugina ariko akaba yavukanye urugingo rudasanzwe abantu benshi bakaba bavuga ko ari nk’ukuguru kwa gatatu.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mugina mu Karere ka Kamonyi aho uwo mwana yavukiye, Ruzigana Jean Damascène, yavuze ko uyu mwana atavukanye amaguru atatu nkuko bamwe babikeka.
Ati “ Abantu babifashe uko bitari, umwana wavutse ejo tariki ya ya 4 Gicurasi 2017, yavukanye ’malformation congénitale’ ni urundi rugingo yari afite hafi y’umwanya ndangagitsina. Ni ibintu bisanzwe bibaho ko mu gihe umwana yirema mu nda ya nyina hashobora gukorwa urugingo rutarirwo, ako kantu kaba kaje rero abaganga bagakuraho kandi birakira.”
Uru ruhinja rwoherejwe ku bitaro bya Remera Rukoma nabyo bikaba byamwohereje ku bitaro bya CHUK ariho arimo gukurikiranirwa n’inzobere mu kubaga.
Previous
Next Post »