Nyabihu: Mbarushimana Charlotte yiyiciye umugabo Twahirwa Theoneste


Kuwa  kane w’icyumweru gishize tariki 11 Gicurasi mu kagari ka Gisizi mu Murenge wa Jomba umugore witwa Charlotte Mbarushimana w’imyaka 22 ‘yishe’ umugabo we witwaga Theoneste Twahirwa w’imyaka 25 amukubise ifuni ahita acukura umwobo amuhambamo mu nzu, bucyeye ahungira iwabo.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko umwe mu baturage muri aka kagari utifuje gutangazwa yavuze ko umurambo w’uyu mugabo bawubonye ku cyumweru uhambye mu cyumba.
Amaguru y’uyu mugabo wishwe ngo yari hejuru kubera kudakwira mu mwobo yari yamushyizemo amucuritse.
Uyu mugore yahungiye iwabo ngo abasaba ko bamufasha agahungira muri Congo ariko ntibyamuhira kuko ab’iwabo ari bo bahise batanga amakuru ku nzego z’umutekano afatwa kuri uyu wa mbere.
Previous
Next Post »