Umuhanzikazi Rose Muhando wa Tanzania yimukiye muri Kenya


Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania uzwi mu kuririrmba indirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando wo kuri ubu ngo yagiye gutura muri Kenya ahunga ibibazo n’umugabo ushaka kumwica amuziza kwanga ko baryamana.

Mu minsi yashize nibwo Rose Muhando yavuzwe kenshi ku bintu bitari byiza yashinjwaga harimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, gukuramo inda, ubwambuzi n’ibindi.
Mu kiganiro na Daily Nation, Rose Muhando yasobanuye ko ubu yagiye gutura muri Kenya ndetse ngo ntateganya kuzasubira iwabo muri Tanzania kuko ahahurira n’ibibazo ndetse ngo mu myaka ahamaze nk’umuhanzi yabayeho ubuzima bushaririye gusa.
Muhando yavuze ko mu byo ahunga harimo umugabo wamujujubije wahoraga amusaba ko baryamana yabyanga akamubwira ko agomba kuzamwica ndetse ngo niyo mpamvu amaze iminsi yarihishe abantu bagakeka ko ari inkurikizi z’ibiyobyabwenge.


Previous
Next Post »