Madamu Margaret Kenyatta na Madamu Jeannette Kagame bagiye guhurira muri Kigali International Peace Marathon


Madamu  Margaret Kenyatta abinyujije kurubuga rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko azaza kwifatanya na mugenzi we w’u Rwanda Madamu Jeannette Kagame muri Kigali International Peace Marathon.


 Iri siganwa rya Kigali International Peace Marathon riba abantu basiganwa kwiruka ku maguru ariko bitabujije n’abakora siporo zisanzwe.
Madamu  Margaret Kenyatta akaba atari ubwa mbere agiye guhurira mu masiganwa na Madamu Jeannette Kagame kuko umwaka ushize bifatanyije mu isiganwa ku maguru i Nairobi muri Kenya.
Mu isiganwa ryari ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanyije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya.
Previous
Next Post »