Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko umugore w’umuhanzi wo muri Uganda Dr.Jose Chameleone Daniella Atim Mayanja, yagejeje ikirego mu rukiko rwa Uganda asaba gutandukana n’umugabo we amushinja kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumuhitana.

Urukiko rwahagaritse ikirego cya Daniella nyuma y’uko yanditse abisaba ndetse agaragaza ko habaye kwiyunga hagati ye na Chameleone bemeranya ko bagiye gukomeza kubana mu mahoro. Mu bwumvikane bwabaye hagati ya Daniella Atim na Chameleone, umugore ngo yasabye uyu muhanzi kugabanya ibiyobyabwenge no kunywa inzoga nyinshi kuko ari zo zakururaga ibibazo mu rugo rwabo. Umucamanza w’urukiko rwa Nakawa witwa Elly Kataswa ngo yagize uruhare mu kunga impande zombi.
ConversionConversion EmoticonEmoticon