Abanyeshuri 32 bazize impanuka bashyinguwe muri Tanzania


Ababyeyi n'imiryango y’abana baguye mu mpanuka ya busi ku wa gatandatu muri Tanzania bashyinguye imirambo kuri uyu wa mbere, aho abantu benshi bitabiriye uyu muhango baje kubasezeraho.
Misa yo gusezera abo bana n’abarimu babo babiri n’umushoferi baguye mu mpanuka yabereye mu kibuga cya stade I Arusha, ariko bamwe bikaba byari byabananiye kwihanga bakagwa hasi abandi bakajyanwa mu bitaro bihegereye nkuko byatangajwe na africanews.com

Leta ya Tanzania akab ariyo yishyuye kugirango bashyingure aba bana ndetse n’abandi baguye mu mpanuka.
Aba bana baguye mu mpanuka bakaba ari 32 bari mu kigero cy’imyaka 12 na 14, mu gihe bari bagiye gukora ibizamini bibategurira ibizamini bya leta ariko bagakora impanuka bitewe n’umuvuduko mwinshi. uwungirije perezida   w'igihugu Mohamed Gharib Bilal akaba ariwe wamuhagarariye muri uyu muhango.

Previous
Next Post »