Moon Jea-in ni we watorewe kuyobora igihugu cya
Koreya y’Epfo asimbura Park Geune-hye wegujwe ashinjwa ibyaha birimo ruswa
n’itonesha.
Ejo ku wa kabiri nibwo amatora y’umukuru w’igihugu cya Korea
y’Epfo yabaye aho Moon Jae-in ari we wegukanye itsinzi muri aya matora.
Moon w’imyaka 64 yatorewe
kuyobora Koreya y’Epfo ku majwi 41.1% mu gihe uwo bari bahanganye cyane ari we
Hong Jun-pyo yagize amajwi Hong Joon-pyo 25.5%, mu gihe Ahn Cheol-soo waje ari
uwa gatatu yagize amajwi 21.4%.
Perezida Moon Jae-in
warahiriye imirimo ye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yatangaje ko mu butegetsi
bwe ashyize imbere ibiganiro bigamije kugarura umubano na Korea ya Ruguru mu
rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka myinshi utifashe neza.
ConversionConversion EmoticonEmoticon