Moon Jea-in yasimbuye Park Geune-hye kuyobora Koreya Y'epfo


Moon Jea-in ni we watorewe kuyobora igihugu cya Koreya y’Epfo asimbura Park Geune-hye wegujwe ashinjwa ibyaha birimo ruswa n’itonesha.
Ejo ku wa kabiri  nibwo amatora y’umukuru w’igihugu cya Korea y’Epfo yabaye aho Moon Jae-in ari we wegukanye itsinzi muri aya matora.
Moon w’imyaka 64 yatorewe kuyobora Koreya y’Epfo ku majwi 41.1% mu gihe uwo bari bahanganye cyane ari we Hong Jun-pyo yagize amajwi Hong Joon-pyo 25.5%, mu gihe Ahn Cheol-soo waje ari uwa gatatu yagize amajwi 21.4%.
Perezida Moon Jae-in warahiriye imirimo ye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yatangaje ko mu butegetsi bwe ashyize imbere ibiganiro bigamije kugarura umubano na Korea ya Ruguru mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka myinshi utifashe neza.
Previous
Next Post »