Nigeria: Abantu umunani bashimuswe n'abataramenyekana



 Abakozi bane bakora muri sociyete icukura peterori muri Nigeria bashimuswe hamwe n’abandi bantu bane babayobozi mu nzego z’ibanze bashimuswe n’abantu batazwi mu gace ka Warri, gaherereye mu majyepfo ya Niger.
Bane muri bo bakoraga mu bucukuzi bwa peterori muri komanyi yitwa Nigeria Petroleum Development Commission (NPDC), bashimuswe ubwo bari baherekejwe n’abandi bashefu bane bo muri ako gace ka Ureju bagiye kugasura,ubwo bashakaga kuhashyira ibikorwa byabo nkuko aya makuru yemejwe na AFP dukesha iyi nkuru.
Mu gufata aba bantu ubwo bari mu muhanda Warri - Ureju ngo a babashimuse barabanje kurasa amasasu menshi mu kirere babatera ubwoba
Si ubwa mbere abantu bashimuse abakozi bakora akazi ko gucukura peterori kuko akenshi usanga aka gace ka Niger gafatwa nk’ikigega gikomeye ku bukungu bwa Nigeria kuko ariko gace kavamo peterori nyinshi muri Africa.
Previous
Next Post »