Dubai: Batangiye kubaka inyubako ndende kurusha izindi ku Isi (Amafoto & Amashusho)  

Minisitiri w’Intebe wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, ku wa 10 Ukwakira 2016, yatangije imirimo yo kubaka umuturirwa witwa ‘The Tower at Dubai Creek Harbour’ uzaba ari wo muremure kurusha iyindi ku Isi.
The Tower izaba ifite uburebure bwa metero 928, izaba irusha umuturirwa usanzwe ari muremure ku Isi, Burj Khalifa nawe wo muri Dubai metero 100.


Iri kubakwa muri kilometero esheshatu uvuye ku kibuga cy’indege cya Dubai, kuyubaka bizatwara miliyari imwe y’amadorali.
JPEG - 211.6 kb
Hazaba harimo ubusitani bwibutsa ubwahoze mu mujyi wa Babiloni
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa sosiyete iri kubaka uwo muturirwa Emaar Properties, hazaba harimo ahantu hagenewe guturwa n’abaherwe , amaduka n’amahoteli.


Iyi nyubako izanaterwamo ubusitani bumanitse bwibutsa ubwo mu mujyi wa Babiloni . Kugira ngo bamenye ko itazatwarwa n’umuyaga cyangwa umutingito abenjeniyeri bakoze amasuzuma inshuro 12. Biteganyijwe ko izuzura mu 2020.






http://imvahonshya.co.rw/utuntu-n-utundi/article/dubai-batangiye-kubaka-inyubako-ndende-kurusha-izindi-ku-isi-amafoto-amashusho
Previous
Next Post »