Amafoto utabonye IGIHE yafashe mu gitaramo cya Chris Brown i Mombasa


Umuririmbyi ukomeye ku Isi Christopher Maurice[Chris Brown] yaririmbiye mu Mujyi wa Mombasa mu ijoro ryo kuwa 8 Ukwakira 2016, igitaramo cye cyabanjirijwe n’inkundura y’abantu basabaga Leta ya Kenya kumuhambiriza.
Chris Brown yaririmbiye i Mombasa ahitwa Mombasa Golf Club mu ijoro ryo kuwa 8 Ukwakira 2016. Iki gitaramo cyari cyiswe Mombasa Music Festival bivugwa ko cyateguwe bigizwemo uruhare na Joho Hassan Umuyobozi w’Umujyi wa Mombasa.
Uyu muhanzi wakundanye na Rihanna igihe kirekire ngo yahawe amashilingi ya Kenya 67,200,000 [akabakaba ibihumbi 700 by’amadolari] kugira ngo yemere kuza kuririmbira muri uyu mujyi.
Muri iki gitaramo Chris Brown yabanjirijwe n’abandi bahanzi barimo Vanessa Mdee, Wizkid, Ali Kiba, Navio na Nazizi. Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Soul bari mu bari baje kureba iki gitaramo gusa ntabwo baririmbye.
Ubwitabire ntibwari ku rwego rwo hejuru nk’uko byari byitezwe, kuri Mombasa Golf Club ahabereye igitaramo ntihari huzuye. Ubuyobozi bwa Mombasa Rocks bwabwiye IGIHE ko kuba abantu batarabashije kuza nk’uko byari biteganyijwe ngo byaturutse ku ntambara yashojwe n’abantu b’i Nairobi kuri Twitter bashinja Chris Brown guhohotera umugore ndetse icyo gihe basabaga leta ya Kenya kumwirukana muri iki gihugu.
Icyagaragaye muri iki gitaramo ku ruhande rw’abafana ni uko bizihirwa cyane ndetse ahanini babifashwamo n’inzoga ndetse n’itabi benshi baba batumura mu gitaramo hagati.
Abitabiriye igitaramo bari biganjemo urubyiruko rwanywaga inzoga zikomeye zirimo whisky zo mu moko atandukanye zirimo Red Label, Black Label n’izindi. Hari n’abanywaga inzoga zihenze cyane nka Ciroc, Maritini, Cognac zo mu moko atandukanye, Hennessy n’izindi. Abatifite bo banywaga inzoga z’ibifuro zirimo Tusker n’izindi zengerwa i Mombasa zitazwi cyane.
Abanywaga ibinyobwa bidasembuye washoboraga kubabara ku ntoki, wasangaga umukobwa w’inkumi yiteretse icupa rya Red Label arimanuza itabi nta mpungege.
Umuraperi Nazizi wakunzwe mu myaka yashize
Umuririmbyi Vanessa Mdee wo muri Tanzania
Wizkid wo muri Nigeria
Uyu mukobwa akorera Radio Capital FM ni we wahamagaye Aki Kiba, Wizkid na Chris Brown ku rubyiniro
Ali Kiba yaririmbye iminota itageze ku icumi bamukuraho
Inkumi yarabutswe Bien-Aimé Baraza wo muri Sauti Sol iramufotora
Bien-Aimé Baraza umwe mu baririmbyi b'imena muri Sauti Sol yari yaje kureba igitaramo
Chris Brown yaririmbye mu gihe kigera ku masaha abiri
Yabyinaga imbyino asanzwe azwimo
Chris Brown yeretse abafana ibishushanyo afite ku nda
Muri iki gitaramo wasangaga benshi mu basore buri wese yasohokanye inkumi zirenze imwe
Umusore n'inkumi baguze Red Label ngo ibafashe kumanura ivumbi mu gitaramo cya Chris Brown
Byari bigoye kubona umukobwa wo muri Mombasa abyina nta kirahuri cy'inzoga afite mu ntoki
Abakobwa benshi i Mombasa ubasangana ibishushanyo ku mubiri
Uyu mugabo ni we wari umuterankunga mukuru ku meza y'aba bakobwa
Uyu mugabo na we yari yazanye abakobwa babiri
Uyu yageragezaga kubyina nk'ab'iki gihe yasohoye ururimi
Uyu yatumuraga shisha mu gitaramo hagati
http://www.igihe.com/imyidagaduro/article/amafoto-utabonye-y-igitaramo-cya-chris-brown-i-mombasa#.V_uSkLCuRoc.facebook
Previous
Next Post »