Ogake Sharon wo mu Rwanda ari mu bahataniye Miss Mashujaa muri Kenya


Umunyarwandakazi witwa Ogake Sharon wiga muri Baraton University muri Kenya yatoranyijwe mu bakobwa icumi bahataniye ikamba rya Nyampinga witiriwe umunsi w’intwari [Mashujaa Day].
Ogake Sharon w’imyaka 19 asanzwe ari Nyampinga wa Baraton University umwaka wa 2016. Yatowe mu mezi ane ashize ahigitse abakobwa bagera kuri makumyabiri, kuba ari Nyampinga w’iri shuri ngo nibyo byamuhesheje kwitabira irushanwa rya Miss Mashujaa rigomba gusozwa kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016.
Yagize ati “Ni njye Nyampinga wa Baraton University, ikamba ndimaranye hafi amezi ane, ubu muri Kenya bagiye gutora Miss Mashujaa mu Ntara ya Nandi nyuma utsinze azahatana ku rwego rw’igihugu, njye ndi mu bakobwa bari kurushanwa mu ntara, nintsinda ubwo nzakomeza ku rwego rw’igihugu.”
Irushanwa rya Miss Mashujaa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo kumvisha no kwigisha urubyiruko ibyiza byo gukunda igihugu ndetse no kurusobanurira amateka y’intwari zahesheje Kenya ubwigenge.
Mu bakobwa icumi bahatanye mu gace ka Nandi harimo uwitwa Ogake Sharon uvuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Yabwiye IGIHE ko kuba yaratoranyijwe avuka mu Rwanda bitabangamiye irushanwa kuko asanzwe ari Nyampinga wa Kaminuza yigaho muri Kenya.
Ati “Kuba barampisemo kujya guhagararira ikigo muri iri rushanwa byaranshimishije cyane. Kuba ndi muri Kenya nkaba ndi Umunyarwandakazi ntabwo bivuze ko ntakwitabira amarushanwa yabo nubwo mvuka mu Rwanda. Ni ibintu bisanzwe.”
Asanzwe ari Nyampinga wa Baraton University
Miss Ogake Sharon wiga mu ishami rya Fashion and Design yongeyeho ati “Ni umwanya mwiza ngomba gukoresha mu kwerekana umuco wacu, no mu myiyereko ndaza kwerekana imyambarire isanzwe iranga Abanyarwanda, ni byiza cyane kandi ndakora uko nshoboye nitware neza.”
Miss Mashujaa ni ibirori byateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko muri Kenya kurushaho kwiyumva mu munsi w’intwari [Mashujaa Day] wizihizwa kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016.
Muri ibi birori bikomeye muri Kenya, baba baha icyubahiro intwari zaharaniye ubwigenge bw’iki gihugu mu myaka yatambutse. Mu bibukwa bakanahabwa icyubahiro bakwiye harimo Achieng’ Oneko, Bildad Kaggia, Fred Kubai, Jomo Kenyatta, Kung’u Karumba na Paul Ngei.
Umukobwa uhiga abandi araza guhabwa ibihembo birimo ikamba n’amashilingi ya Kenya ibihumbi 20 [160,000frw] n’ibindi bihembo bitandukanye.
Ogake Sharon ngo arerekana umuco nyarwanda muri Miss Mashujaa
Previous
Next Post »