Kenya yatoye Nyampinga mu bafite ubumuga bw’uruhu (Amafoto)


Igihugu cya Kenya cyakoze irushanwa ry’ubwiza ryo gutoranya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza mu cyiciro cy’abafite ubumuga bw’uruhu, hanatowe Rudasumbwa urusha abandi igihagararo n’ubumenyi.
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ribereye muri Kenya, ryateguwe n’ishyirahamwe rirengera inyungu z’abantu bavukanye ubumuga bw’uruhu [Albinism Society of Kenya] ku bufatanye n’ibindi bigo birishamikiyeho.
Ibirori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa bafite ubumuga bw’uruhu byabaye ku itariki ya 21 Ukwakira 2016 mu muhango ukomeye wabereye i Nairobi ahitwa kuri Carnivore mu Mujyi wa Nairobi.
“Different colours, one people” ya Lucky Dube ni yo yacurangwaga abasore n’inkumi bafite ubumuga bw’uruhu biyerekana, ni nayo yifashishwaga cyane mu kumvisha abantu insanganyamatsiko y’iki gikorwa yo “guha agaciro ubwiza butari ubwo ku ruhu gusa”.
Umunyamideli witwa Jarius Ong’etta yagizwe Rudasumbwa, uyu afite imyaka 20 akaba yiga muri Kaminuza ya Kenyatta University. Umukobwa witwa Loise Lihanda w’imyaka 20 yagizwe Nyampinga, na we asanzwe yiga muri Kenyatta University mu ishami rya Multimedia University.
Jarius Ong’etta na Loise Lihanda batowe mu basore n’inkumi bagera kuri 20 bahataniye iri kamba baturutse mu turere tugeze kuri 47 twa Kenya.
Nyuma yo gutorwa Loise Lihanda yabwiye ikinyamakuru Standard Media ati “Nishimiye iri kamba nambitswe. Nzakoresha aya mahirwe mu kumvisha sosiyete agaciro k’abantu babana n’ubumuga bw’uruhu[albinism] no kubumvisha ko bakwiye gufatwa nk’abantu bose…”
Previous
Next Post »