Inzu 10 nziza kandi zihenze ku isi nka Villa Leopolda

Inzi nka Villa Leopolda, si kenshi cyane ubona cyangwa ugatekereza kuba waba mu nzu nziza wifuza, ariko ku bandi hari abaciye agahigo mu kugera  no gutunga amazu utatekereza ko yaba ari ayo guturwamo.
10. Dracula’s Castle – Romania
draculas-castle-romania
N’agaciro ka Milliyoni $135, ikaba iri hafi ya Bran muri Romania, Dracula’s Castle ifatwa nk’inzu yambere nziza ku isi. Izwi cyane ku izina ry’umukinnyi wa filimi Dracula, ikaba yarabaye inzu ndangamurage mu mwaka wa 1980. Ifite ibyumba byose hamwe 57 muri ibyo hakaba hari 17 byagenewe kuruhukiramo.
9. Updown Court – England
updown-court-england
N’agaciro gakabakaba Milliyoni $139, iyi nzu yo guturwamo ihereye mu village ya Windlesham i Surrey ho mu Bwongereza (England). Iri ku butaka bungana na acre 58, ikaba ifite ibyumba 103byose hamwe. Mu mwaka wa 2005, iyi nzu yari iya mbere mu zihenze cyane ku isi hose.
8. The Manor – Los Angeles, California
the-manor-holmby-hills-los-angeles
Ku gaciro ka Milliyoni $150, The Manor, izwi kandi nka Spelling Manor, n’inzu iri mu bwoko bwa Chateau, ikaba iriyo nzu nini cyane mu mujyi wa Los Angeles, California. Yubatswe mu mwaka wa 1991, ku butaka bungana na Hegitari 4.6, ikaba ifite ibyumba 123.
7. Franchuk Villa – London, UK
london-franchuk-villa
Ku gaciro ka Milliyoni $161, iyi nzu iri ahitwa Belgravia mu murwa mukuru w’ Ubwongereza London. Kuri ubu ikaba iri mu nzu zihenze cyane kw’isoko. igizwe n’amagorofa atandatu, ifite ubwogero (swimming pool) imbere, gym ndetse naho barebera ama filmi.
6. Victorian Villa – Ukraine
victorian-villa
Ku gaciro ka Milliyoni $161, iyi ni imwe mu nzu nziza cyane mu gihugu cya Ukraine, akaba ari inzu y’umushoramarikazi witwa Elena Franchuk.  Igizwe n’amagorofa 5, ikaba ifite ubwogero (swimming pool), icyumba cya theatre, aho bihisha abagizi ba nabi (panic room), sauna ndetse na gym.
5. Hearst Mansion – San Simeon, California, USA
hearst-mansion san simeon californiaKu gaciro ka Milliyoni $165, bavuga ko iyi nzu ari nziza mu buryo bwose, ikaba iri mu Central Coast of California, United States. Yubatswe n’umugabo witwa William Randolph, nyuma iza kugurwa n’uwahoze ari umwunganizi w’ababuranyi mu mwaka 1976 witwa Leonard Ross. Iri ku butaka bungana na hegitari 6 ahazwi nka Beverly Hills, ifite ibyumba 29, kandi ikaba yarakoreshejwe mu gufata amashusho ya filimi izwi cyane ya “Godfather”.
4. Fairfield Pond – New York, USA
 Fairfield Pond – New York, USA
Ku gaciro ka Milliyoni $170, iyi ni inzu y’umushoramari w’umuherwe muri Amerika witwa Ira Rennert, inzu yise izina rya Fairfield kubera iriba ry’amazi rihari Fairfield Pond.  iri ahazwi nka Hamptons muri New York, United States. Iyi nzu iri ku butaka bungana na Acre 63, akaba ariyo nzu nini yagenewe guturwamo muri Amerika hose, ikaba ifite bowling alley n’aho bogera hashyushye hafite agaciro k’ibihumbi $150,000.
3. The Penthouse in London
3. The Penthouse in London
Ku gaciro ka Milliyoni $200, bavuga ngo iyo uvuga London, uba uvuga ibiciro bihanitse. Iyi akaba ari inzu yo mu bwoko bwa Appartement, ku giciro cya 6000 pounds (£6000) per square feet, nukuvuga arenga milliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri metero kare. iyi apartment ikaba iri ahitwa Hyde Park, ikaba kandi ariyo apartment yambere ihenze ku isi.
2. Villa Leopolda – French Riviera
 Villa Leopolda – French Riviera
Ku gaciro kangana na Milliyoni $506, iyi nzu yo guturwamo ikekwa kuba ariyo nzu ihenze cyane ku mugabane w’Uburayi. Inkomoko y’izina Villa Leopolda akaba ari ku Mwami Leopold (King Leopold) wayubatse mu mwaka wa 1902, ayubakiye inshoreke ye Blanche Zélia Joséphine Delacroix.  Ni inzu ingana na metero kare ibihumbi 80.000, ikaba iri ahazwi nka French Riveria. Ifite umuchanga wo ku mazi wihariye (private beach) kandi mwiza mu majyepfo y’Ubufaransa bwose, ikagira kandi ubwiherero 14 n’ibyumba 11.
1. Antilla – Mumbai India
 Antilla – Mumbai India
Ku kayabo ka Milliyari 1 y’Amadolari ($1 billion), iyi nzu iri i Mumbai ho mu Buhinde yaciye agahigo ko kuba inzu yambere ihenze ku isi. ku magorofa 27, bayifata nkaho ari Taj Mahal y’ubu. Iyi nzu ikaba ari iy’umugabo wa gatanu mu bantu bakize ku isi witwa Mukesh Ambani.  Ifite metero kare 40,000, ikaba irimo ibyiza byose byinshi kandi bihenze.


Previous
Next Post »