Butera Knowless n'umuryango we berekeje ku mugabane w’Uburayi

Kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017 nibwo Knowless na Clement bashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto abagaragaza ko bari kubarizwa ku mugabane w’Uburayi, banavuga icyo bari kuhakora gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko aba bombi bagomba kugaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere.
Knowless Butera yerekeje i Burayi aherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement n’umwana baherutse kwibaruka witwa Ishimwe Or Butera. Knowless ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati ”Ikiruhuko ku muryango mbere gato ko dutangira umwaka w’umugisha 2017.”
Ishimwe Clement abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko bagiye mu karuhuko mbere gato ko baza mu mwaka wa 2017, umwaka bateganya ko Butera Knowless agomba kugarukana imbaduko mu muziki nyuma y’igihe adakora umuziki kubera inshingano z’urugo yasabwaga kubanza gutunganya dore ko yakoze ubukwe, nyuma yo kubaka akaba yaranahise yibaruka imfura ye banajyanye i Burayi.
knowless
Knowless na Clement bamaze kugera i Burayi
Inyarwanda.com twashatse kuvugana na buri umwe muri aba ntibyatworohera, gusa turakomeza gushaka uko twavugana n'abagize uyu muryango, tubagezeho byinshi kuri uru rusendo rwabo. Hagati aho amakuru atugeraho ahamya ko bari mu gihugu cy'u Bwongereza.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/knowless-n-umuryango-we-berekeje-ku-mugabane-w-uburayi-73129.html
Previous
Next Post »