Patriots na REG zirahabwa amahirwe yo kongera guhura ku mukino wa nyuma

Kapiteni wa REG BBC Kubwimana yasimbutse ngo atsinde ,mu mukino wabahuzaga na Patriots BBC (Sam Ngendahimana)
Patriots Basketball Club na REG Basketball Club zirahabwa amahirwe yo kongera guhura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’umunsi w’Intwari.
Ni nyuma y’aho ayo makipe yombi aboneye itike yo gukina imikino ya 1/2 kandi akaba yarahuriye mu matsinda atakongera guhura usibye ku mukino wa nyuma abashije kuhagera.
Patriots Basketball Club muri 1/2 izisobanura na Espoir Basketball Club mu gihe izatsinda izahita ibona itike yo kugera ku mukino wa nyuma.
Lionel wa Patriots yazitiwe n’umukinnyi wa REG mu mukino wabahuje (Ifoto/Ngendahimana S)
Muri uwo mukino hahabwa amahirwe ikipe ya Patriots Basketball Club bitewe n’uko isanzwe yitwara ku mpande zombi.
Mu mukino uheruka wahuje ayo makipe Patriots Basketball Club yari yatsinze Espoir Basketball Club muri shampiyona.
REG Basketball Club izisobanura na IPRC-Kigali Basketball muri 1/2 cy’iryo rushanwa ry’Intwali.
REG Basketball Club niyo ihabwa amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma muri uwo mukino bitewe n’uko ihagaze muri iki gihe.
Mu mukino uheruka wahuje ayo makipe muri shampiyona REG Basketball Club yatsinze IPRC-Kigali Basketball Club.
Umutoza wa REG BBC, Bahufite John yatangaje ko batangiye kugira icyizere cyo kuba bakina umukino wa nyuma muri iryo rushanwa ariko bazabanza gukina umukino wa 1/2.
Bahufite avuga ko hari amahirwe yo gukina umukino wa nyuma ariko bagomba kuwutegura neza.
Nyamwasa Bruno, umukinnyi wa IPRC-Kigali avuga ko bafite ikipe nziza yahangana n’andi yose kandi biteguye ko bazitwara neza.
Shyaka Olivier, umukinnyi w’ikipe ya Espoir Basketball Club yatangaje ko bagomba kwitegura neza ikipe ya Patriots Basketball Club, kuko bazi ko ari ikipe ikomeye.
Kaje Elie, umukinnyi wa Patriots Basketball Club, yatangaje ko bafite icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma nyuma y’uko babonye itike ya 1/2.
Espoir BBC yazamutse muri 1/2 itsinze imikino yayo yose ni nyuma yo gutsinda IPRC-South amanota 82-59.
Iyo mikino ya 1/2 izakinwa kuwa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017, yose ikazabera kuri Sitade Amahoro.
Previous
Next Post »