Umujyi wa Kigali: Gucibwa amande ku bazunguzayi n’ababagurira bigiye gutangira

Abakora ubucuruzi bwo mu muhanda bazwi cyane ku izina ry’abazunguzayi baravuga ngo ko kugira ngo ubucuruzi bwo mu muhanda bucike ari uko bakongererwa ubushobozi kuko ubwo bifashisha bakoresha ari buke kubera ibibazo by’ubukene.abazunguzayi Bamwe mu baribo twaganiriye baravuga bati”Hano rero tuba duhagaze ku muhanda dufite ubwoba, mbega kuvuga ngo guca caguwa no guca abazunguzayi ni ukudufata ku munwa, nta kintu twakora nta mafaranga dufite ngo tube twajya mu masoko manini, kereka leta igize icyo itumarira ikatuguriza amafaranga uyu muhanda twawuvamo.njyewe nta permit mfite nta diploma mfite, eeh permit yanjye ni bya bitatu mbyukana nkabizana ku iduka nkaranguramo twa tuntu havamo bitanu nkamenya y’uko umugore n’abana baramuka, ariko muduhaye isoko mukaduha n’igishoro uyu muhanda ntawawutubonamo”.MuhongerwaGusa ariko ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwo bukavuga ko ahubwo abakora ubu bucuruzi bakwiye gutangira kuva mu mihanda mbere yuko ibihano birimo gucibwa amafranga kufashwe acuruza ndetse n’umugurira mu muhanda bitangira gushyirwa mu bikorwa nkuko bivugwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mugi wa Kigali Patricia MUHONGERWA ati”bombi ntabwo bumvira muri kino kibazo, bombi bafite ikibazo bagomba gusubiza, turateganya ko tubahana kimwe kuko twashyizeho amande y’ibihumbi 10000, ku mpande zombi kuko ntabwo byishimiwe”.
Iki cyemezo cyo gutangira guhana abagurira n’abacururiza mu muhanda kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho hubatswe amasoko 12 mu duce dutandukanye tw’umugi wa Kigali  yagenewe abakora ubu bucuruzi bwo mu muhanda, gusa ababukora bakavuga ko aya masoko akorerwamo n’abifite ndetse n’abazunguzayi babashije kujya kuyakoreramo abenshi bagiye bayavamo benshi bagaragaza ko muri aya masoko nta bakiriya babona.
Yakozwe na Vestine http://www.touchrwanda.com/umujyi-wa-kigali-gucibwa-amande-ku-bazunguzayi-nababagurira-bigiye-gutangira/UMURERWA
Previous
Next Post »