Umujyi wa Kigali: Gucibwa amande ku bazunguzayi n’ababagurira bigiye gutangira
Abakora ubucuruzi bwo mu muhanda bazwi cyane ku izina
ry’abazunguzayi baravuga ngo ko kugira ngo ubucuruzi bwo mu muhanda
bucike ari uko bakongererwa ubushobozi kuko ubwo bifashisha bakoresha
ari buke kubera ibibazo by’ubukene. Bamwe
mu baribo twaganiriye baravuga bati”Hano rero tuba duhagaze ku muhanda
dufite ubwoba, mbega kuvuga ngo guca caguwa no guca abazunguzayi ni
ukudufata ku munwa, nta kintu twakora nta mafaranga dufite ngo tube
twajya mu masoko manini, kereka leta igize icyo itumarira ikatuguriza
amafaranga uyu muhanda twawuvamo.njyewe nta permit mfite nta diploma
mfite, eeh permit yanjye ni bya bitatu mbyukana nkabizana ku iduka
nkaranguramo twa tuntu havamo bitanu nkamenya y’uko umugore n’abana
baramuka, ariko muduhaye isoko mukaduha n’igishoro uyu muhanda
ntawawutubonamo”.
Gusa
ariko ku ruhande rw’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bwo bukavuga ko ahubwo
abakora ubu bucuruzi bakwiye gutangira kuva mu mihanda mbere yuko
ibihano birimo gucibwa amafranga kufashwe acuruza ndetse n’umugurira mu
muhanda bitangira gushyirwa mu bikorwa nkuko bivugwa n’umuyobozi
wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mugi wa Kigali
Patricia MUHONGERWA ati”bombi ntabwo bumvira muri kino kibazo, bombi
bafite ikibazo bagomba gusubiza, turateganya ko tubahana kimwe kuko
twashyizeho amande y’ibihumbi 10000, ku mpande zombi kuko ntabwo
byishimiwe”.
Iki cyemezo cyo gutangira guhana abagurira n’abacururiza mu muhanda
kigiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho hubatswe amasoko 12 mu duce
dutandukanye tw’umugi wa Kigali yagenewe abakora ubu bucuruzi bwo mu
muhanda, gusa ababukora bakavuga ko aya masoko akorerwamo n’abifite
ndetse n’abazunguzayi babashije kujya kuyakoreramo abenshi bagiye
bayavamo benshi bagaragaza ko muri aya masoko nta bakiriya babona.
Yakozwe na Vestine http://www.touchrwanda.com/umujyi-wa-kigali-gucibwa-amande-ku-bazunguzayi-nababagurira-bigiye-gutangira/UMURERWA
This is dummy text. It is not meant to be read. Accordingly, it is difficult to figure out when to end it. But then, this is dummy text. It is not meant to be read. Period.
ConversionConversion EmoticonEmoticon