Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ntawe ubusaba arabuharanira

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi Michael Ryan aravuga ko uburenganzira n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo nta muntu ubiha undi, ahubwo buri wese abiharanira ndetse bikareberwa ku buryo itangazamakuru rifatwa mu gihugu.
Ibi akaba ari ibyo yatangarije mu muhango wo guhemba urubyiruko rwitsinze amarushanwa yo kwandika inyandiko zivuga ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Bamwe mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bahembwe n’umuryango w’Abibumye bavuga akamaro k’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo aho bahamya ko ubwisanzure bubaye budahari igihugu cyitatera imbere, kuko abayobozi mu bitekerezo by’abaturage ariho bamenyera uko bakora ibyo biyemeje ku nyungu z’abaturage.
Bati”nta na kimwe wapfa gukora hatari ubwisanzure bwo kuvuga, kuko ukeneye kuvuga icyo wumva utekereza,icyo ubona kitagenda neza,kugira ngo habashe kugira abandi bagikora neza, bagufasha mukagikora neza”.
Mu rwego rwo guharanira no kwimakaza umuco wo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo Gonzage Muganwa umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda ARJ, we avuga ko hakenewe gufatanyiriza hamwe ku inzego zose kugira ngo ubu bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bugerweho byuzuye. Ati”Hari ibintu bimeze nk’imiziro ariko turi gukora ibishoboka byose kugira ngo birangire, ariko buri munyamakuru wese biramureba, biranareba sociyete muri rusange kubera ko akenshi umunyamakuru atangaza ibyo yabwiwe, niba sociyete civile, abanyamadini, abikorera n’abaturage batavuga ibintu runaka twebwe ntabwo tuzabihimba”.
RYANAmbasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi Micheal Ryan avuga ko nta muntu uha uburenganzira undi ahubwo Leta ndetse n’abaturage aribo bashyira hamwe bakabugeraho bisunze amategeko,
Ati” Nta kintu gitangirwa ubusa, hari uwavuze ngo ni uruhare rwa buri wese, Ubwigenge  umuntu arabuvukana, ku bwo ibyo ni uburenganzira bwa buri wese, ku butanga ni ibiganiro bya guverinoma n’abaturage butangwa ni amategeko uko akoreshwa uko urwego rw’itangazamakuru rukora”.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda, RGB, kigaragaza ko ibipimo by’ubwisanzure bw’itangazamakuru bwazamutse mu mwaka wa 2016 aho byavuye kuri 60.7 % mu mwaka wa 2013 bikagera kuri 69.7% mu Mwaka wa 2016.http://www.touchrwanda.com/uburenganzira-bwo-gutanga-ibitekerezo-ntawe-ubusaba-arabuharanira/
Yakozwe na Vestine UMURERWA
Previous
Next Post »