Kagame yakiriye Abanya-Nigeria bafite amatsiko y’u Rwanda rwabasize mu ikoranabuhanga – AMAFOTO

Perezida Kagame aganira n'Abanya-Nigeria bari bafite amatsiko yo kureba igihugu gito cyasize Nigeria mu ikoranabuhanga (Ifoto/Village Urugwiro)
Bayobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Nigeria, Adebayo Abdul- Raheem Shittu, Abanya-Nigeria barimo abayobozi bo mu nzego za leta n’iz’abikorera muri Nigeria bagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bamugaragariza uburyo bishimiye intambwe igihugu cyateye.
Minisitiri Adebayo yavuze ko ibiganiro yigeze kugirana na Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano i Barcelona, byamuteye amatsiko yo kumenya ukuntu igihugu gito nk’u Rwanda cyabashije kurenga Nigeria mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ati “Bavuze uko Abanya-Nigeria ari benshi ariko serivisi batanga zikaba nke, tugomba kwiyoroshya bihagije tukemera ko ubuhanga atari umwihariko w’igihugu runaka, kandi ko ubuhanga n’ubumenyi butagaragazwa n’ingano ko ahubwo ari ubushobozi, ariyo mpamvu twahisemo kuza hano.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Nigeria, Adebayo Abdul- Raheem Shittu (Ifoto/Village Urugwiro)
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko ibiganiro byahuje itsinda ryo muri Nigeria n’Umukuru w’Igihugu, byavuyemo umwanzuro wo guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ku buryo buzabera umusemburo Afurika yose.
Ati “Ibiganiro na Perezida wa Repubulika havuyemo icyemezo cy’uko tugiye kugirana ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Nigeria ndetse tubona bishobora no kuzaba urugero rw’ubufatanye bwaba hagati y’ibihugu bya Afurika bwo kwishakamo ibisubizo tutabanje gutegereza akimuhana.”
Ngo ubu bufatanye bushingiye cyane cyane ku bucuruzi, gusangira ubumenyi, kwishakamo ibisubizo byateza imbere abaturage b’ibihugu byombi no guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bushake urubyiruko rw’Abanyafurika rufite bwo kumva ko ahazaza ha Afurika ari ahabo bagomba kuhaharanira.
http://izubarirashe.rw/2017/01/kagame-yakiriye-abanya-nigeria-bafite-amatsiko-yu-rwanda-rwabasize-mu-ikoranabuhanga-amafoto/
Previous
Next Post »