Police yasubije Imodoka ebyiri na Moto byari byaribwe muri Uganda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, police y’u Rwanda ku bufatanye na Interpol, yashyikirije Uganda imodoka ebyiri na moto imwe byari byaribwe bizanwa mu Rwanda.KaboneroMuri iki gikorwa cyo gusubiza ibinyabiziga birimo imodoka 2 na moto  imwe bifite ibibiranga byo muri Uganda byibwe mu bihugu by’ Ubuyapani, Afurika yepfo n’ Ubwongereza  byafatiwe ku mupaka w’ u Rwanda na  Polisi mpuzamahanga ishami ry’u Rwanda bigiye kwinjizwa mu Rwanda, ACP Peter KARAKE, Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga ishami ry’ U Rwanda yagiriye inama abagura imodoka zakoreshejwe   kujya babanza kwigisha inama polisi mpuzamahanga kugira ngo birinde guhomba kuko banahabwa iyi serivice ku buntu
Ati”Iriya Mercedes mwabonye yibwe mu gihugu cya South Africa yibwa mu kwezi kwa gatanu 2015, tuyifata mu kwezi kwa gatanu 2016, hanyuma iriya landcruise yo mubona yibwe cyera cyane mu 2013, mu gihugu cy’ubuyapani, tuyifata ije mu Rwanda twayifashe mu kwezi kwa cumin a kumwe umwaka ushize,iriya moto yibwe mu kwezi kwa mbere 2016 yibwa mu bwongereza, nayo twayifashe mu kwezi kwa cumin a kabiri igiye kwinjira mu Rwanda, ikintu cyakozeho cyose niba ugiye kukigura n’umuntu ku giti cye utakiguze na societe izwi, cyane cyane imodoka za occasion ibyiza ni uko wabanza ukabaza mbere y’uko ugura n’uwo muntu, ukabaza muri Interpol uti iyi modoka ngiye kugura mwamfasha kundebera, iyi service turayitanga ku buntu”.
Ambasaderi w’igihugu cya Uganda mu Rwanda Richard Kabonera, ari na we washyikirijwe  ibi binyabiziga, ntajya kure nibivugwa n’uhagarariye Polisi mpuzamahanga ishami ry’U Rwanda, asaba abaguzi b’ibinyabiziga byakoreshejwe kujya babanza kujya gusuzuma muri polisi mpuzamahanga na polisi niba ibyo binyabiziga bidashakishwa.
Ati “Nkuko abofisiye ba polisi babigarutseho,iyo uguze imodoka ihenze ihenze nka kuriya  cy’imwe cya kabiri cyayo isanzwe igura, Kuki utajya gusuzuma muri polisi mpuzamahanga cyangwa muri polisi niba itari muzishakishwa?”
Polisi mpuzamahanga ishami ry’U Rwanda ivuga ko kuva hagati  mu mwaka w’2015 kugera mu mpera z’ umwaka w’2016 imaze gufata ndetse  ikanasubiza ibinyabiziga 18 byari byaribwe mu bihugu by’amahanga.
Polisi mpuzamahanga ishami ry’U Rwanda ivuga ko kandi isubuje ibi binyabiziga,  kugira ngo mu horoshywe iperereza kuko nubwo izi modoka zibwe muri Uganda gusa zifite ibiziranga by’igihugu cya Uganda.
Yakozwe na Vestine UMURERWA
http://www.touchrwanda.com/police-yasubije-imodoka-ebyiri-na-moto-byari-byaribwe-muri-uganda/ 
Previous
Next Post »