Umukobwa wa Michael Jackson avuga ko se atahitanywe n’impanuka ahubwo ko yagambaniwe akicwa

Umukobwa wa Michel Jackson, Paris Jackson yemeza ko urupfu rwa se muri 2009, rutatewe n’impanuka ahubwo ko yishwe. Nyuma y’ imyaka igera kuri 7 Michael Jackson yitabye Imana, umukobwa we ni yo nshuro ya mbere agize icyo atangaza ku rupfu rwa se.
Ku myaka 18 y’ubukure, Paris Jackson ahamya ko urupfu rwa se muri 2009 rutatewe n’impanuka kubera ko ngo yasanzwe yanyweshejwe umuti ubwo basuzumaga icyamwishe bityo uwari dogiteri we, Conrad Murray ahamwa n’icyaha cy’ubuhotozi ariko atabigambiriye. Hari mu kwezi k’Ugushyingo, 2011, hanyuma aza gukatirwa imyaka 4 y’igifungo.
Gusa uyu mukobwa avuga ko hari ibirenze ibyo ku rupfu rwa se. Mu kiganiro na Rolling Stone Magazine, Paris agira ati ” Yagaragazaga ibimenyetso ko hari abantu bageragezaga kumugirira nabi. Nk’igihe kimwe yigeze kuvuga ngo bazanyica umunsi umwe.’’
Umukobwa wa Michael Jackson yabwiye ikinyamakuru Rolling Stone Magazine ko azi neza ko se yishwe. Yagize ati,”Ni ko byagenze (yarishwe)’ kubera ko biragaragara. Ibihamya byose ni cyo bigaragaza. Ni ubugambanyi bukabije, yaraguzwe… gusa abafana be b’ukuri ndetse n’umuryango barabizi. Bwari ubugambanyi…yaraguzwe…"
Abajijwe abifuzaga ko se apfa, Paris umukobwa wa Michael Jackson yasubije muri aya magambo: "Ni abantu benshi. Ndabazi neza gusa ni agakino (chess game) kandi ndimo kugerageza kwinjira mu gakino mu buryo bwiza. Kandi ibyo ni byo byonyine nshobora kubatangariza ubu.’’
Michael Jackson, with Prince and Paris (holding his hand) in 2003.
Michael Jackson hamwe na Prince na Paris
Paris Jackson yanagaragaje ko hari abigeze kumuhohotera bashaka kumufata ku ngufu agifite imyaka 14 y’ubukure ariko ntiyavuye imuzi ngo agaragaze uko byamugendekeye. Yanavuze ko yahungabanyijwe n’urupfu rwa se mbere yo gutangira ishuri.Yavuze ko yagerageje kwiyahura maze bamujyana mu ishuri ryita kubagize ibibazo by’ihungabana (Therapist school) ho muri Utah.
Paris Jackson yavutse ku mugangakazi, Debbie Rowe, akaba ari na we wakurikiraniraga hafi urupfu rwa Michael Jackson (vitiligo) kandi akaba yarashyingiranywe na we kubera ko yarazi ko yari akeneye abana. Paris yanavuze ko atigeze abona nyina kugeza igihe se yapfiriye afite imyaka 13 gusa.”Ubwo nari ndi muto cyane, Mama ntiyabagaho."
Se akimara gupfa ngo yatangiye gushakisha nyina ku mbuga nkoranyambaga nyuma baza guhura. Yagize ati ”Mama akimara kwinjira mu buzima bwanjye, ntakintu na kimwe cyatumaga mufata nka mama. Numvaga ari ubushuti busanzwe ku muntu mukuru."
Paris Jackosn avuga ko Michael Jackson  azahora ari Se iteka ryose ati “Ni data, azahora ari data iteka. Yahoze ari we kandi azahora ari we. Abantu bamuzi neza by'ukuri, bavuga ko bambonamo ishusho ye, bisa nk’aho biteye ubwoba. Njye numva ko ndi umwirabura. Data yandebaga mu maso kandi akantunga urutoki akavuga ko nsa na we, akambwira ngo uri umwirabura. Terwa ishema n’inkomoko yawe.’’

Paris Jackson hamwe na Se muri 2001
Umukobwa wa Jackson avuga ku buzima bwe bwa mbere agitangira ishuri iwabo n’uko yabayeho muri Neverland. Uburyo se yahaye amahirwe abana be 3 ngo bajye kwiga mu ishuri ryiza ariko bo bakaba barashakaga kumuguma iruhande.
Akomeza avuga ko se yamwigishije guteka kandi ko yari kabuhariwe mu guteka cyane cyane inkoko n’ibijumba. Si ibyo gusa, ahubwo yanigishije abana be kuririmba, ababwira abahanzi bakoranye barimo; Van Halen Guns N’ Roses ndetse na Tchaikovsky, Debussy, Earth, Wind, Fire, the Temptations, Tupac, Run-DMC.
Umukobwa wa Jackson ubu akorera muri studio yigenga aho se yakundaga kuba ari ho muri Los Angeles ya Encino. Uwabanje kugura imitungo yaho ni Joe Jackson mu mwaka w’1971 ndetse hari harimo ibihangano 5 bya mbere bya Jackson, hongera kubakwa na Jackson mu mwaka w’ 1980, magingo aya umukobwa we akaba ari we urimo kuhavugurura.
 Paris spoke at her father’s memorial, saying, “Daddy has been the best father you could ever imagine.”
Paris Jackson aracyashengurwa no kubura se yakundaga cyane

Yanakomoje ku buryo yabonye ihohoterwa rikorerwa abana. Agira ati,"Iryo joro Data yagombaga kundirira, reba iyo foto kubona umubyeyi wawe akuririra kubera ko isi yamwangiye ibintu atakoze. Kandi ku bwanjye, ni we wari umpangayikishije. Kubona isi yose ibabazwa, nanze isi nkimara kubona ibyo bamukoreraga.
Paris Jackson yaturitse ararira atararangiza kuganira na Rolling Stone Magazine. Yagize ati “Mumbabarire, imba mutima zirandenze.” Kimwe na se, umukobwa wa Michael Jackson, afite impano yo kwita ku bidukikije kandi avuga ko kwamamara kwe yiteguye kugukoresha neza.
Paris Jackson on the cover of Rolling Stone magazine
Paris Jackson ku rupapro rubanza rwa Rolling Stone Magazine
Previous
Next Post »