Laurette yakenyereye ku mpanuro yahawe na Jeanette Kagame mu myaka 6 ishize azigira impamba yamwinjije muri Miss Rwanda 2017

Mukundente Laurette niyo mazina ye arambuye ni umukobwa uri mubahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com uyu mukobwa yahishuye ko impanuro yahawe na Jeanette Kagame mu myaka itandatu arizo yakenyereyeho kugeza ubwo atinyutse kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2017.
Aha Laurette yabibwiye umunyamakuru ubwo yari abajijwe icyamuteye imbaraga zo kwiyandikisha mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 aha uyu mukobwa yagize ati
Njye rero nakuze numva nigirira icyizere, naje kugira amahirwe rimwe muri 2010 nza mu bakobwa batsinze neza amasomo arangiza amashuri abanza icyo gihe nari muto cyane nari mfite imyaka 12, naje guhura na nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame ubwo yarari guhemba abana b’abakobwa batsinze neza amasomo yabo asoza amashuri abanza 'Inkubito z'icyeza' iki gihe nibwo yatuganirije aduha n’impamba nakenyereyeho kugeza magingo aya. Mukundente Laurette
miss rwandaMukundente Laurette hamwe n'abandi bana bahembanywe mu Nkubito z'icyeza (aha ni muri 2010 barangije amashuri abanza)
Mukundente Laurette yakomeje abwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko mu magambo babwiwe na Jeanette Kagame icyo gihe iryo yafashe mu mutwe rikamusigara ku mutima ari igihe yababwiye ati” Mugomba kwigirira icyizere, kuba abakobwa b’intangarugero mugaharanira impinduka ziganisha ku byiza.” Aya magambo ngo yubatse uyu mwana w’umukobwa akura yumva ko ashoboye ndetse ko nawe hari umusanzu agomba gutanga ngo yubake igihugu cye cyamubyaye akoresheje imbaraga ze.
miss rwanda
Mukundente Laurette uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017
Nyuma yo kumara kwiga rero Mukundente Laurette yaje kumva itangazo ry'uko abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bagomba kwiyandikisha maze nawe ntiyazuyaza ngo ahita yiyandikisha aho yaniyandikishije mu ba mbere, uyu mukobwa yabwiye umunyamakuru ko igihe yumvaga iri tangazo yahise atangira gutekereza ku magambo yabwiwe na Jeanette Kagame mu myaka itandatu ishize bityo ngo ahita yitinyuka yinjira atyo mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Kuba umukobwa w'intangarugero, kugira ishyaka, kwigirira icyizere no guharanira impinduka ziganisha ku byiza ni bimwe mu byo Laurette  yavomye kuri madame Jeannette Kagame akaba aribyo byamuteye imbara zo kumva nawe yaba Nyampinga w'u Rwanda kugirango atange umusanzu we nka Nyampinga mu kubaka igihugu binyuze mu mishinga itandukanya uyu Nyampinga yifuza gushyira mu bikorwa mu gihe yaba amaze kwegukana ikamba.
miss rwandaUbwo uyu mukobwa yahembwaga nk'inkubito y'icyeza
Twibukiranye ko Mukunde Laurette ari umwe mu bakobwa 6 bahagatariye intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2017, ari naho yavukiye akaba afite imyaka 18, kuri ubu uyu mukobwa ategereje ijonjora rigomba gukorwa tariki 4 Gashyantare 2017 aho mu bakobwa bose hagomba gutoranywa 15 bazerekeza mu mwiherero aba bakaba aribo bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2017.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/laurette-wahawe-impanuro-na-jeanette-kagame-mu-myaka-6-ishiz-73300.html
Previous
Next Post »