King James, Danny Vumbi, Senderi,... mu gitaramo cyo gusingiza Intwari
Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017 u Rwanda
rurizihiza umunsi w’intwari, mbere gato y’uyu munsi hakunze gutegurwa
igitaramo cyo gusingiza intwari, kuri iyi nshuro iki gitaramo kiraba
kirimo abahanzi banyuranye baba bambariye gusingiza intwari z’u Rwanda.
Iki gitaramo kibera kuri Petit stade i Remera kiraba kigamije
guhuza abantu bagatarama bakishimira ibyiza intwari z’u Rwanda zagezeho
ndetse arinako bazirikana ubutwari bwabo abakiri bato bakabwigiraho, ni
igitaramo kiba kirimo abahanzi banyuranye barimo King James, Danny
Vumbi, Senderi, Army Jazz Band, Itorero Urukerereza n’abandi benshi
cyane.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2017 kiratangira saa kumi z’amanywa muri Petit Stade, aho byitezwe ko haba hari n’abayobozi banyuranye barimo n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Iki gitaramo kiratangira saa kumi z'umugoroba ( 16h00).

ConversionConversion EmoticonEmoticon