King James, Danny Vumbi, Senderi,... mu gitaramo cyo gusingiza Intwari

Kuri uyu wa 1 Gashyantare 2017 u Rwanda rurizihiza umunsi w’intwari, mbere gato y’uyu munsi hakunze gutegurwa igitaramo cyo gusingiza intwari, kuri iyi nshuro iki gitaramo kiraba kirimo abahanzi banyuranye baba bambariye gusingiza intwari z’u Rwanda.
Iki gitaramo kibera kuri Petit stade i Remera kiraba kigamije guhuza abantu bagatarama bakishimira ibyiza intwari z’u Rwanda zagezeho ndetse arinako bazirikana ubutwari bwabo abakiri bato bakabwigiraho, ni igitaramo kiba kirimo abahanzi banyuranye barimo King James, Danny Vumbi, Senderi, Army Jazz Band, Itorero Urukerereza n’abandi benshi cyane.
Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2017 kiratangira saa kumi z’amanywa muri Petit Stade, aho byitezwe ko haba hari n’abayobozi banyuranye barimo n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Iki gitaramo kiratangira saa kumi z'umugoroba ( 16h00).
Previous
Next Post »