Udushya 5 twaranze amajonjora ya Miss Rwanda 2017 mu gushaka abazahagararira Intara y’Amajyaruguru
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017 ni
bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017
rwakomereje i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru aho abakobwa biyizeye
bari babukereye baje kugerageza amahirwe yabo.
5. Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa Royal Tv yahavuye yamamaye
Ubwo abakobwa batambukaga imbere umushyushyarugamba Andrew Kareba yakunze kubabaza niba bakunze gukurikirana ibiganiro binyuranye by’amateleviziyo atandukanye. Mu gusubiza abakobwa bagera kuri batatu babajijwe iki kibazo bavuze ko bakunze gukurikirana televiziyo zinyuranye. Muzo bavuze bagarukatse kuri Royal Tv, bahita babazwa umunyamakuru bakunda kuri iyo televiziyo bose bahurizaga kuri Lucky Nzeyimana, umunyamakuru w’imyidagaduro kuri iyi televiziyo ukora ikiganiro kitwa ‘Celebrities show’.
Uyu ati "njye kuri Royal Tv nzi Lucky..."
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wa Royal tv
4. Umuhoza Sharifah wahagarariye intara y’Amajyaruguru yaje gutera ingabo mu bitugu abazamusimbura…
Uyu mukobwa wahagarariye iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016 akanitwara neza dore ko yabaye igisonga cya kane, kuri iyi nshuro yari yitabiriye amajonjora yabereye mu mujyi wa Musanze ahatorewe abakobwa bazahagararira intara y’amajyaruguru, uyu mukobwa mu kiganiro kigufi yahaye aba bakobwa yabasabye kuzahagararira neza intara y’Amajyaruguru ariko nanone abasaba kwikuramo ubwoba.
Miss Sharifah mu bakobwa bagiye guhagararira Intara y'Amajyaruguru
3. ’Pass’ zongeye kuba ubusabane
Nyuma y’uko mu ntara y’Iburengerazuba hatowe abakobwa batandatu nyamara ubusanzwe haba hashakwa batanu gusa, byaje kongera kugaragara no mu ntara y’Amajyaruguru ahatowe naho abakobwa batandatu bivuze ko niba umwihererero uzajyamo abakobwa 25 bisaba ko izindi ntara umubare w’abazatoranywa uri kugabanuka.
Batandatu bacyuye 'Yes'
2. Abatabashije gukomeza ngo ntibavuye ku izima…
Mu bakobwa 8 bahataniraga guhagararira intara y’Amajyaruguru, batandatu nibo bakomeje, babiri baratsindwa.Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com bamutangarije ko batavuye ku izima kuko bagiye guhita biyandikisha no muzindi ntara, aha batangarije Inyarwanda ko amakosa bakoze bayabonye kandi batazayasubira ubutaha. Amwe mu makosa aba bakobwa bishinjaga harimo ubwoba ndetse no kudatinyuka ikindi kandi aba bakobwa ntawundi barenganya wagize uruhare mu itsindwa ryabo cyane ko aribo ubwabo birenganya.
Numero 1 na 3 nubwo batsinzwe ariko ngo ntibari buve ku izima baraza gukomeza
1. Abavuyemo kubera kutuzuza uburebure busabwa bahise baburirwa irengero ahaberaga amarushanwa
Iyo iri rushanwa ritangiye babanza gupima ibiro ndetse n’uburebure bwabitabiriye. Mu Majyaruguru abakobwa babiri bitabiriye iri rushanwa ntabwo bari bujuje ibisabwa, ubwo bamaraga kumenyeshwa ko batabashije kurenga icyiciro cya mbere bahise baburirwa irengero, abanyamakuru barabashaka barababura ndetse nta nubwo bongeye kugaragara bakurikiranye iri rushanwa.
Uburebure bwabaye intambamyi
Aba bakobwa nyuma yo kuvanwa mu irushanwa bahise baburirwa irengero nta n'umunyamakuru wongeye kubaca iryera
Ngayo nguko, ngutwo tumwe mu dushya dutanu twatunguye abantu mu majonjora y'irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ryabereye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru kuri iki cyumweru tariki 15 Mutarama 2017, bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizakomeza mu cyumweru gitaha mu matariki ya 21-22 Mutarama 2017, ahatahiwe Huye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Kayonza mu ntara y’i Burasirazuba.http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/musanze-udushya-5-twaranze-amajonjora-ya-miss-rwanda-2017-73123.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon