David Beckham yongeye gusezerana n’umugore we, ubukwe bwitabiriwe n’abantu batandatu

David Beckham wabaye ikirangirire mu mupira w’amaguru n’umugore we Victoria Beckham wamenyekanye aririmba mu itsinda Spice Girls, bavuguruye isezerano ry’urukundo rwabo rwari rwarajemo agatotsi.
Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kwamamara mu 1997 nyuma y’imyaka ibiri bahita besezerana kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko. Bafitanye abana bane barimo uwitwa Brooklyn w’imyaka 17, Romeo w’imyaka 13, Cruz ufite 11 na Harper w’itanu.
David Beckham yatangaje ko we n’umugore we baherutse kuvugurura amasezerano y’urukundo rwabo, bagakora ibirori mu buryo bwagizwe ibanga rikomeye bukitabirwa n’inshuti magara zabo gusa.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye Radio 4 iri mu zigenzurwa na BBC. Yavuze ko mu mibanire ye na Victoria bakunze kwita Posh hagiye harangwamo ibibazo bitandukanye ari nabyo byatumye biyemeza kongera gusezerana bundi bushya.
Ati "Ni byo umuntu agenda akora amakosa uko imyaka ishira indi igataha, twese turabizi ko kurushinga biba bitoroshye [...] Nubwo twagiye tunyura mu bihe bikomeye, turaziranye kurusha undi utuzi, bituma dusasa inzobe."
Yakomeje ati "Twabitakajeho byinshi, twavuguruye amasezerano yacu kuva ubwo kandi twabikoze mu ibanga cyane, hari nk’abantu batandatu gusa mu rugo. Byari ibirori bikomeye. Victoria na we yari yambaye neza cyane."
David Beckham yanasobanuye ko kuba yarakomeje kubana na Victoria bidasobanuye ko babikoze barinda imitungo bafite ndetse n’iyo binjiza nk’uko byakunze gutangazwa. Yavuze ko bagumanye kuko bari bazi neza urwo bakundana anagaruka ku rubyaro rwabo nk’ipfundo ry’umuryango mu byo bahuriyeho.
David Beckham yanahishuye ko ababyeyi be bagize uruhare rukomeye mu gutuma yongera guhuza n’umugore we. Yavuze ko bagiye bamugira inama z’ingirakamaro zatumye afata imyanzuro ikwiye mu mibanire ye na Victoria.
Beckham na Victoria ni bamwe mu bantu b’ibyamamare babana batunze agatubutse kuko bombi babarirwa imitungo ihagaze akayabo ka miliyoni zirenga 770 z’Amadolari ya Amerika.
Bamaze igihe kinini babana nk'umugabo n'umugore
Previous
Next Post »