The Ben yatangaje igihe azavira mu Rwanda ajya muri Amerika n’igihe yumva azongera kugarukira

Mu kiganiro The Ben yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2016 aho yari ari kugaruka ku bitaramo agiye gukorera Huye na Rubavu afatanyije na Riderman ndetse na King James, uyu muhanzi yabajijwe igihe azahagurukira mu Rwanda agenda ndetse n’igihe atekereza azagarukira i Kigali namara kugera muri Amerika.
The Ben asubiza umunyamakuru wari umubajije igihe azahagurukira mu Rwanda mu rugendo afite ruzerekeza muri Amerika yagize ati “Ubundi nzahaguruka mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2017 gusa sinzahita njya muri Amerika ahubwo nzanyura Uganda aho mfite igitaramo tariki 18 Gashyantare 2017 nyuma nzahita nerekeza mu Busuwisi aho nzataramira tariki 25 Gashyantare 2017 aha niho nzava nsubira muri Amerika aho nsanzwe mba naniga.”
Nyuma y’iki kiganiro n’itangazamakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye The Ben amubaza igihe yumva ashobora kuzagarukira mu Rwanda maze mu kiganiro kigufi bagiranye uyu muhanzi ugiye gusubira muri Amerika yagize ati” Bishobora kuba muri iyi mpeshyi mu kwa munani (Kanama 2017) gutyo…”
THEThe Ben mu kiganiro n'abanyamakuru
The Ben mbere gato yo guhaguruka mu Rwanda agomba gukora ibitaramo bibiri birimo ikizabera Rubavu tariki 4 Gashyantare 2017 ndetse n’ikizabera Huye tariki 11 Gashyantare 2017 nkuko twabigarutseho mu nkuru yacu yavugaga ku kiganiro n’abanyamakuru, ibi bitaramo byose kubyinjiramo bikazaba ari ubuntu.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO THE BEN YAHAYE INYARWANDA.COM AGARUKA KU GIHE ASHOBORA KUZAGARUKIRA MU RWANDA
I Kampala, The Ben azafatanya na Lilian Mbabazi na Sheebah Karungi
Mu bitaramo bibiri The Ben azakorera i Kampala azafatanya n'abahanzikazi bakomeye muri iki gihugu aribo Sheebah Karungi ndetse na Lilian Mbabazi.
Amakuru agera ku Inyarwanda.,com ni uko The Ben agomba gukorera ibitaramo bibiri mu mujyi wa Kampala kimwe kizaba ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017  kibere ahitwa Fusion Auto SPA  mu gace ka Munyonyo bukeye bwaho  ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 The Ben n’aba bahanzikazi baririmbire ahazwi nka Pyramid mu gace ka  Kasanga.
Nubwo nta biciro byo kwinjira muri ibi bitaramo biriho ariko amakuru y’ibi bitaramo yo ni impamo nkuko The Ben yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ko agomba guhaguruka hano mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2017 yerekeza Kampala aho afite ibindi bitaramo.
the ben
Ibitaramo The Ben agiye guhuriramo na Sheebah Karungi ndetse na Lilian Mbabazi
Previous
Next Post »