Madamu Jeannette Kagame aratanga ikiganiro mu ihuriro ry’abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika

Madamu Jeannette Kagame aratanga ikiganiro mu ihuriro ry’abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika, i Addis Ababa, kuri uyu wa 31 Mutarama 2017.
Mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iteraniye i Addis Abeba muri Ethiopia, Madamu Jeannette Kagame na we witabiriye imirimo y’iyi nama aratanga ikiganiro mu ihuriro ry’abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika.
Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bagamije kurwanya SIDA (OAFLA) uraba wizihiza isabukuru y’imyaka 15 umaze ushinzwe nk’uko tubikesha itangazo riturutse mu biro bya Madamu Jeannette Kagame.
Madamu Jeannette Kagame aganira n’abandi bagore b’Abakuru b’Ibihugu bigize AU (Ifoto/Imbuto)
Iki kiganiro Madamu Jeannette Kagame atanga kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2017 kiraba gifite insangamatsiko iganisha ku kureba uruhare rw’uyu muryango w’abafasha b’abakuru b’ibihugu bya Afurika mu myaka 15 ishize ukorera ubuvugizi ingimbi n’abangavu mu kubona serivisi zibagenewe.
Mbere y’uko abafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika bahura, babanjirijwe abajyanama mu biro byabo babanza guhura bagasuzumira hamwe ibyagezweho, imirimo isabwa ndetse n’ubufatanye bushya bwabaho.
Mu gihe Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahura, abagore babo na bo bari mu nama yabo mu muhezo (Ifoto/Imbuto)
Mu bandi bateganyijwe gutanga ibiganiro muri iyi nama rusange y’umuryango OAFLA barimo Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Roman Tsefaye wakiriye iyi nama na Perezida wa OAFLA Gertrude Mutharika, Madamu wa Perezida wa Malawi.
Abandi barimo umuyobozi w’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya SIDA, Michel Sidibe hamwe na Dr. Mustapha Sadiki Kaloko usanzwe ari komiseri mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika ushinzwe imibereho myiza n’abandi bahagaririye imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Iyi nama ni n’umwanya ku bafasha b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika wo kurebera hamwe ibyagezweho mu myaka 15 ishize, ahakwiye kongerwa ingufu na gahunda y’ibikorwa birambye by’igihe kizaza.
Muri uyu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 kandi hazatangwa ibihembo ku nshuti n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango bagize uruhare rukomeye ku byo wagezeho muri uru rugendo.
Previous
Next Post »