Kurikira umuhango wo gutabariza umwami Kigeli V Ndahindurwa (Amafoto)


Kigeli V Ndahindurwa, Umwami wa nyuma w’u Rwanda uherutse gutangira muri Leta zunze ubumwe za Amerika aratabarizwa kuri uyu wa 15 Mutarama 2017.
Umuhango wo gutabariza umwami wabanjirijwe na gahunda yo gusezera umugogo we wabereye i Kigali mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Misa yo kumusezera bwa nyuma irabera i Nyanza ari na ho ari butabarizwe, abantu batandukanye bagize umuryango w’umwami na bo baragira umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwo gusezera ku mwami.
Nyuma umwami araza gutabarizwa mu irimbi ritabarijwemo mukuru we Mutara III Rudahigwa.
Mu mafoto dore uko abagize umuryango wa Kigeli V Ndahindurwa baje kumusezera mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho umugogo we wari uruhukiye

Abaje guherekeza umwami baje bitwaje ikamba rigaragaza ko bagiye gutabariza Umwami


Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne ari mu bagiye guherekeza umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Imodoka yajyanye umugogo w’umwami i Nyanza

Nyuma yo gusezera Umugogo wa Kigeli mu bitaro ba Faisal, abaje kumuherekeza bageze i Nyanza mu Rukari ahabera Misa yo kumusezeraho iza gukurikirwa no kumutabariza ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice. Reba hasi amafoto agaragaza uko byifashe mu misa


Musenyeri Philipo Rukamba ni we wayoboye igitambo cya Misa


Mushiki wa Kigeli V Ndahindurwa Ndahindurwa, Mukabayojo Speciose (hagati) akikijwe n’abakobwa be.
Mu ma saa saba n’igice ni bwo Pasitoro Ezra Mpyisi yahawe umwanya wo gutanga ubuhama kuri Kigeli V Ndahindurwa nk’umuntu babanye mu bihe bitandukanya haba mu Rwanda no mu buhungiro.
Mpyisi yahamije ko azi neza umwami Ndahindurwa agira ati: "Kigeli muzi akiri umwana, akiri agasore, yimikwa, mujyana i Nairobi, ajya muri Amerika" ndetse ko anavuga uburyo yagiye muri Amerika mu rubanza rwo kugarura umugogo we mu Rwanda. Mpyisi kandi yashimiye abantu bagize uruhare mu rugamba rwo gusaba ko umwami Kigeli V Ndahindurwa agaruka mu Rwanda.

Pasitoro Mpyisi yavuze ko yabwiye Boniface Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa ko agarukanye na Kigeli mu Rwanda yaba akoze igikorwa cyiza ariko undi ngo aramunanira.
Agaruka ku buryo umwami yagiye muri Amerika, Mpyisi avuze ko we na Benzinge aribo bajyanye na Kigeli V Ndahindurwa muri Amerika. Ngo uko ari batatu, bari bafite amadolari 100 kuri buri umwe nayo ngo bayahawe n’umuzungu wakoraga muri Ambasade ya Amerika muri Kenya.

Umuhungu wa Mukabayojo ni we watanze ubutumwa mu mwanya we, Mu butumwa bwe yavuze ko we na Kigeli V bakuze bakundana. Ati “ Nzahora mukunda, ariko ikinejeje cyane ni uko twaje kumutabariza aho yimiye.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, wavuze mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse avuga ko Leta izakomeza kuwuba hafi.
Umuhango wakomere imwima gutabariza umugogo w’umwami ahari umusezero we. Abantu benshi bakoze urugendo n’amaguru bava ahasomewe misa bajya i Mwima gutabariza umugogo w’umwami.
Dore amafoto y’urwo rugendo n’imihango yakozwe nyuma yo kugerayo



Abantu bari benshi mu rugendo rwerekeza i Mwima ndetse n’agaragaza umusezero (imva) wa Kigeli V Ndahindurwa.


Umusezero wa Kigeli V wegeranye n’uwa Mutara III Rudahigwahttp://makuruki.rw/AMATEKA/article/Kurikira-umuhango-wo-gutabariza-umwami-Kigeli-V-Ndahindurwa
Previous
Next Post »