Sonia Rolland yavuze umwihariko w’umugabo we bamaranye imyaka umunani


 
Uwitonze Sonia Rolland Umunyarwandakazi w’uburanga wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 ari mu byishimo by’ikirenga nyuma y’imyaka umunani amaranye na Jalil Lespert.
Miss Sonia Rolland yavuze ko umugabo we ‘Jalil Lespert ari ntagereranywa mu bagabo, ababyeyi n’abandi bose bateganya gutera iyi ntambwe’. Imyaka umunani amaranye na Jalil Lespert ngo yahinduye byinshi mu buzima bwe.
Kuwa Kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017 wari umunsi wuzuza imyaka umunani Sonia Rolland amaze abaye umwe na Jalil Lespert. Uyu Nyampinga yanditse kuri Instagram agaragaza ko umugabo we yihariye ndetse ko nta wundi mu bo azi yamugereranya na we.
Yagize ati “Uwa mbere mu bagabo, mu babyeyi, mu bakundana […] Imyaka umunani irashize. Turishimye njye n’umukunzi wanjye. Warakoze buzima, mbere ya byose habanza umuryango.”
Sonia Rolland na Jalil Lespert mu gihe bamaranye babyaye umukobwa witwa Kahina uherutse kuzuza imyaka itandatu y’amavuko. Miss Sonia Rolland kandi afite umukobwa witwa Tess yabyaranye na Christophe Rocancourt bahoze bakundana muri 2007.
Mu kwezi gushize Sonia Rolland yizihije imyaka 17 ishize abaye Nyampinga w’u Bufaransa, yavuze ko kwambikwa ikamba “byahinduye ibintu byinshi” ndetse n’ubw’abo akunda bamwegereye, yongeyeho ko ari inzozi zabaye impamo ku myaka 18 yari afite icyo gihe anavuga ko ari igihe kidasanzwe kandi kitibagirana kuri we.

Previous
Next Post »