Miss Rwanda 2017: Mariya Yohani yagize uruhare mu guhitamo ba nyampinga bazaserukira umujyi wa Kigali

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ryakomereje mu mujyi wa Kigali, ari naho hari hasigaye kugirango abakobwa bazaserukira Intara n’umujyi wa Kigali bose bamenyekane.
Kuva iri rushanwa ry’uyu mwaka ryatangira uretse Mike Karangwa na Rwabigwi Gilbert basanzwe bagize akanama nkemurampaka batigeze bahinduka mu Ntara zose,ubundi muri buri Ntara bagiye barebamo umuntu w’umubyeyi w’igitsinagore wafatanyaga n’aka kanama nkemurampaka, kuri iyi nshuro mu mujyi wa Kigali umuhanzikazi Mariya Yohani akaba ariwe wagaragaye agira uruhare muri iki gikorwa.
Mariya Yohani
Miss Rwanda 2017Mariya Yohani ni umwe mu bemezaga ko umukobwa akwiye guhagararira umujyi wa Kigali cyangwa atabikwiye bitewe n'uburyo yigaragazaga imbere y'akanama(Jury)
Tugarutse ku gikorwa nyirizina cyo gutoranya abakobwa bazaserukira umujyi wa Kigali, iki gikorwa cyabereye kuri Hill Top hotel, aho abakobwa 21 bari babukereye barimo babiri batari babashije gutsinda mu Ntara y’Uburengerazuba ndetse n’abandi babiri bari bagaragaye mu irushanwa rya Miss Rwanda ry’umwaka ushize.
Miss Rwanda 2017
Muri aba bakobwa bose hakomeje 16, batanu barasezererwa kubera batari bujuje uburebure fatizo(metero byibuze 1,70m).
Dore bamwe mu bakobwa bagaragaye imbere y'akanama nkemurampaka
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Miss Rwanda 2017
Muri aba bakobwa bose nyuma yo gutambuka imbere y'akanama nkemurampaka no kubazwa ibibazo bitandukanye, hatoranijwe batanu ba mbere bigaragaje neza aba aribo bahabwa amahirwe yo kuzaserukira umujyi wa Kigali
Abo bakobwa bakomeje ni:
Umutoni Ashley imyaka 19 metero 1,71 ibiro 49(Yari yambaye numero 16), Umutoni Yvonne imyaka 20 metero 1,77 ibiro 56(yari yambaye numero 4), Ashimwe Fiona ufite imyaka 22 metero 1,70 ibiro 53(yari yambaye numero 1), Iradukunda Judith imyaka 21 metero 1,77 ibiro 60(yari yambaye numero 11) na Carine Mukabagabo imyaka 20 metero 1,77 ibiro 70(yari yambaye 13).
Miss Rwanda 2017Aba nibo bakobwa batoranijwe kuzaserukira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2017
Tubibutse ko tariki 04 Gashyantare 2017 hazaba ijonjora ry'abakobwa 15 (Pre-selection Top 15), igikorwa kizabera i Remera kuri Petit stade, abakobwa 15 bazaba batoranijwe nibo bazahita bajyanwa muri ‘Boot camp’ i Nyamata muri Golden Tulip La Palisse Kigali aho bazaba bari kuva tariki ya 12 Gashyantare kugeza kuri 24 z’uko kwezi, nyuma kuri 25/02/2017 habe umuhango mukuru (Grand Finale), aho nyampinga w’u Rwanda 2017 azarara amenyekanye muri iryo joro mu birori bizabera mu ihema rya Camp Kigali.
Previous
Next Post »