Madamu Jeannette Kagame yasabye ubudacogora mu kurwanya virusi itera Sida mu rubyiruko

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko mu myaka 15 ishize hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe ku Isi yose mu guhashya virusi itera Sida, asaba ko urwo rugamba rukomeza kuko bigiteye ubwoba kubona uburyo ubwandu bwayo bukomeje kwiyongera mu ngimbi n’abangavu.
Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2017, mu nama ya 18 y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida, OAFLA, yabereye i Addis Ababa ahateraniye inama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu myaka 15 ishize umuryango OAFLA wagize umumaro udashobora kwirengagizwa, aho abagore b’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bashatse ibisubizo bikwiye bigashyirwa mu bikorwa binyuze mu miryango bashinze, bityo bikagerageza kurandura icyorezo cya Sida, cyahitanye ubuzima bwa miliyoni z’abantu mu myaka 20 ishize.
Ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko ku mugabane wa Afurika ubwandu bwa Sida aribwo bwica cyane abana b’ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 10-19, by’umwihariko abangavu bakaba bibasiwe kurusha abandi.
Madamu Jeannette Kagame yasabye ko iki kibazo cyakwitabwaho bidasanzwe kugira ngo ahazaza ha Afurika hazabe hazira virusi itera Sida.
Yagize ati “Iki ni ikibazo kidasanzwe, nk’uko tubibona icyorezo cya Sida kirimo kwiyongera cyane mu bakiri bato. Kubona ko virusi itera Sida yugarije abakiri bato, b’ahazaza hacu n’ubukungu bwacu, ni ibintu biteye ubwoba.”
Yakomeje asaba buri wese kurinda ubuzima bw’abakiri bato kuko ari bo bazaragwa icyerekezo cya Afurika 2063 cyo kwihuza, gutera imbere n’amahoro, kirangajwe imbere n’abaturage bayo bafite ijambo kandi batanga umusanzu mu iterambere ry’Isi.
Ati “Icyadutambamira muri iki cyerekezo cyiza, ni icyorezo cya Sida ariyo mpamvu ntacyatuma ducogora, niyo mpamvu tutazacogora. Nk’umuryango tugomba kurinda ubuzima bw’abakiri bato, kuko ari bwo bubumbatiye ejo hazaza, kandi buzatuma babasha kuba inkingi mwikorezi z’iterambere ry’umugabane wacu.”
Yongeyeho ko gushingira ku muco wa Afurika mu gukora porogaramu n’ubukangurambaga bubereye, bukangurira abantu kwirinda, kwivuza no kurwanya akato muri sosiyete ari ingenzi.
Yagarutse ku rugendo rwa OAFLA mu myaka 15
Iyi nama kandi yabaye umwanya wo kwizihiza imyaka 15 umuryango OAFLA umaze ushinzwe. Madamu Jeannette Kagame yibukije bagenzi be ko ari umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, ariko bagafata n’umwanya wo gutekereza ku byo batarakora.
Ati “Muri iriya myaka ku rwego rw’Isi hari ibyakozwe mu kurandura virusi itera Sida, ariko kugeza ubu Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyugarijwe cyane n’icyorezo cya Sida. Buri munota umwana arapfa azize indwara ifitanye isano na Sida, dutakaza nibura miliyoni y’abantu kubera iki cyorezo buri mwaka. Iyi ni yo mpamvu tudakwiye gucogora, niyo mpamvu tutagomba gucogora, ni nayo mpamvu tutazigera ducogora.”
Yagarutse kuri gahunda zo kwita ku mwana n’umubyeyi ufite Virusi itera Sida, atanga urugero rw’aho mu 2001 u Rwanda rwatangije gahunda yo kugabanya no kurandura ubwandu ababyeyi banduza abana bababyara, PMTCT.
Mu myaka 16 ibigo nderabuzima 97% bikaba bitanga ziriya serivisi, byaratumye ababyeyi banduza abana bava ku 10% bakagera kuri 1.8% mu myaka 10.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hakwiye imbaraga nyinshi mu kugera ku ntego ya 90-90-90 muri 2020, aho 90% by’ababana na VIH bagomba kuba barapimwe; 90% bafite ubwandu bafata imiti; na 90% by’abafata imiti bagaragaje ukutororoka kw’agakoko gatera SIDA mu maraso yabo kandi n’indwara z’ibyuririzi zagabanutse.
Ibi bikazagendana no gutera inkunga ubushakashatsi ku myitwarire yafasha kwirinda ubwandu bushya, gukomeza kubakira ku byagezweho kugeza ubu, ubufatanye n’inzego zitandukanye za Guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere, by’umwihariko abatanga ubufasha ku bantu bafite virusi itera Sida muri sosiyete.
Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubakira ku myaka 15 duharanira gukomeza amahirwe y’urubyiruko rwa Afurika binyuze mu guteza imbere ibyifuzo by’abangavu no kubafasha kugera ku buvuzi bubanogeye. (Building on 15 years of engagement to harness the demographic dividend of Africa through promoting the needs of adolescents and their access to youth-friendly health services.)”
Mu bandi bagore b’abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama harimo uwa Comores, Ethiopia, Malawi, Chad, Sudani, Equatorial Guinea, Zambia, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, uwahoze ari umugore wa Perezida wa Namibia wanabaye perezida wa OAFLA kuva mu 2011 kugeza mu 2013.
Madamu wa perezida wa Malawi, Dr Gertrude Mutharika akaba ari na we Muyobozi wa OAFLA, yagaragaje ko yishimiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 uyu muryango umaze afata nk’intsinzi “kuko duhagaze bwuma mu rugamba rwo kurwanya virusi itera Sida.”
Yashimiye uruhare rw’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu avuga ko nubwo ibihugu bya Afurika bitandukanye bo bahujwe n’ubushake bwo kurandura ubukene no gushyiraho uburyo bwo kugera ku iterambere rirambye.
Iyi nama yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa irimo Chinese-Africa Business Council, Alere, WHO, UNFPA, UN Women, GAVI, Global Fund, OXFAM, IGAD, AMREF, PLAN INTERNATIONAL, ERNST & YOUNG na MERCK.
Madamu Jeannette Kagame ageza ubutumwa ku bitabiriye inama y'Umuryango uhuza abagore b'abakuru b'ibihugu bya Afurika mu kurwanya Sida, OAFLA
Madamu Jeannette Kagame hamwe n'Umuyobozi wa UNAIDS, Michel Sidib
Umugore w'uwahoze ari Perezida wa Namibia, Perezida wa OAFLA akaba umugore wa Perezida wa Malawi na Roman Tesfaye, umugore wa Perezida wa Ethiopia

Previous
Next Post »