Umugandekazi Irene Ntale yakoreye igitaramo i Kigali -AMAFOTO

Umuririmbyi w’Umugandekazi Irene Ntale uherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 y’amavuko yaraye akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Mutarama 2017.
Uyu muririmbyi uzwi mu ndirimbo nka ‘Sembera yanakunzwe mu Rwanda, Gyobera, Nkubukinze, Stay with me, Olindaba n'izindi yari yatumiwe mu gitaramo cyo gufungura ku mugaragaro Junction Bar & Lounge iherereye i Remera ku Gisimenti ari naho yakoreye igitaramo cye.
Iki gitaramo kandi cyagaragayemo bamwe mu bantu bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nka Muyoboke Alex, Teta Sandra, Dj Pius n'abandi. Biteganyijwe ko uyu muhanzikazi ukiri i Kigali azakora ikindi gitaramo kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2017 muri K Club mbere y'uko asubira i Kampala.
REBA HANO AMAFOTO:
Dj PiusDJ PIUS na Irene Ntale mbere y'igitaramoirene ntaleMuyoboke Alex yabanje guhura n'uyu muhanzikazi mbere ko ajya ku rubyiniroteta sandraTeta Sandra uzwi mu gutegura ibitaramo hano mu Rwanda yari yaje kwihera ijishoirene ntaleBa gafotozi b'ibinyamakuru binyuranye bari babukereyeirene ntaleAbafana bari bakubise buzuyeirene ntaleIrene Ntale yari yazanye n'ababyinnyi ku rubyiniroirene ntaleirene ntaleImbere y'abafana Irene Ntale yigaragaje nkumuhanzi ukomeye
Previous
Next Post »