Asura inganda i Masoro ati “Ibikorerwa mu Rwanda nibigurishwe ku giciro abanyarwanda bibonamo”
Muri iki gitondo Perezida Kagame yasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro ngo arebe ibihakorerwa ndetse anaganire n’abashoramari bahafite ibikorwa. Mu ijambo yabagejejeho yavuze ko ibikorerwa mu Rwanda bikwiye kugenerwa abanyarwanda mbere na mbere kandi bikagurishwa ku giciro bibonamo.
Iki cyanya cyahariwe inganda ubu kinase kugeramo inganda 32, izindi 20 ziracyari kubakwa.
Nyuma yaganiriye n’abafite ibikorwa muri iki nyanya abashimira uruhare bafite mu guteza imbere u Rwanda, yavuze kandi ko yaje kureba ibyo bagezeho no kumva neza akazi gasigaye gukorwa.
Ati “Intambwe imaze guterwa iragaragara ariko turacyafite urugendo rurerure. Ni byiza kohereza ibicuruzwa mu mahanga, ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Tugomba kubanza kwihaza ubwacu.”
Yavzue ko ibikorerwa muri izi nganda bigomba kugenerwa abanyarwanda mbere na mbere. Ati “Ibikorerwa hano bigomba kuba byiza kandi bikagurishwa ku giciro Abanyarwanda bibonamo.”
Perezida Kagame yakomeje ati “ kudakoresha iby’iwacu byiza tukararikira iby’ahandi bibi biterwa ahanini no kutiha agaciro.”
Yavuze ko Leta izakomeza gutunganya ibishoboka maze abashoramari nabo bakongera ibikorwa byabo.
Yashimye cyane ibikoresho by’ubwubatsi bikorerwa aha i Masoro avuga ko abatanga amasoko ya Leta n’abikorera bakwiye kuba ari ibi baheraho aho gutuma ibyo hanze.
Ibikorerwa aha muri rusange ngo bibereyeho guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda nk’uko abivuga.
Avuye aha i Masoro yagiye muri Stade nto i Remera aho yabonenye n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze mu karere ka Gasabo, aho yababwiye ati “Nk’abayobozi nitwe dukwiriye gufata iya mbere mu guteza imbere iby’iwacu, tubikoresha. Tugomba gufata iya mbere mu gufasha abaturage kumvako hari ibyiza bikorerwa iwacu.
https://www.umuseke.rw/asura-inganda-i-masoro-ati-ibikorerwa-mu-rwanda-nibigurishwe-ku-giciro-abanyarwanda-bibonamo.html
ConversionConversion EmoticonEmoticon