Mu mezi 6 y’umwaka wa 2016 RRA yinjije angana na Milliyari 514 na milliyoni 900


Kuri uyu wa mbere ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyagiranye ikiganiro n’abanyamakuru hagamijwe kumurika imisoro yakusanyijwe mu mezi ahatandatu y’umwaka ushize wa 2016.
Mu kwerekana ishusho y’uko  amafaranga y’imisoro n’amahoro yakusanyijwe  hagati ya Nyakanga n’Ukuboza mu mwaka ushize w’2016, Komiseri w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Richard Tusabe yagaragaje ko imisoro y’ibicuruzwa yavaga mu bicuruzwa bigera ku icyenda birimo inzoga, itabi n’ibikomoka kuri Petrol yagabanutseho  amafaranga abarirwa kuri miliyari bitewe n’izamuka ry’ibiribwa, ibi bikaba byaratumye  abaturage bahitamo kwigomwa amafaranga bajyaga batakaza kuri ibyo bicuruzwa bakajya  bayagura ibiribwa.
Akaba yagize ati”haba harimo inzoga, ibinyobwa bidasembuye,airtime,harimo itabi n’ibindi, uyu musoro ntabwo wagaragaye neza dufite icyuho kingana na miliyari 4 na miliyoni 100, ugereranije n’ingamba twari twihaye,ndetse hakaba harabayeho n’igabanuka ugerereranije n’igihe kibanziriza iki gihembwe turimo kuganiraho cya 5,5 %, ibi byose byatewe n’aho usanga ibikenerwa by’abaturage yaragabanutse cyane cyane ku bicuruzwa bidasembuye na airtime akenshi bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ry’ibiribwa”.
Komiseri w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Richard Tusabe (Photo/internet)
Richard Tusabe kandi akomeza avuga ko kuzamura imisoro ku modoka zishaje byatumye imisoro muri iki cyiciro cy’ama modoka nawo ugabanuka, gusa ngo hakaba hari ingamba zo koroshya imisoro ku modoka nshya mu rwego rwo kwirinda gukomeza kwinjiza mu gihugu imodoka zishaje cyane kuko ziri mu bihumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka ati “Usanga ku modoka umusoro twateganyaga kubona atariwo twashoboye kubona,zaragabanutse cyane kandi ntabwo impamvu zirumvikana, muribuka umwaka ushize ko habayeho gusubiramo mu misoreshereze y’imodoka ziza mu gihugu cyacu aho imodoka zishaje kurusha izindi twashyizeho umusoro ugera kuri 20% w’inyongera ubwo rero bigatuma imodoka zinjira zigabanuka n’umusoro ukaba muke, muri politiki ya leta irimo kwiga ukuntu bakorohereza abantu kugura imodoka nshya nyinshi ku musoro udahanitse cyane”.
Amafaranga yakusanyijwe mu gihe cy’amezi atandatu ya nyuma y’umwaka w’2016 hatabariwemo amafaranga ava mu misoro n’amahoro by’inzego zibanze, angana na Milliyari 514 na milliyoni 900,  mu gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyari cyihaye intego yo gukusanya angana   na miliyari 516 na milliyoni 500 ni ukuvuga ko mafaranga yose bari bagamije gukusanya angana miliyari 1 na milliyoni 600 atakusanyijwe.
Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) yavuze ko izamuka ry’ibiribwa byatumye imisoro y’ibicuruzwa bitandukanye birimo inzoga n’itabi ndetse n’ibikomoka kuri peteroli igabanuka.http://www.touchrwanda.com/mu-mezi-6-yumwaka-wa-2016-rra-yinjije-angana-na-milliyari-514-na-milliyoni-900/
Previous
Next Post »