Amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda ngo byugarijwe no kudakora ubushakashatsi

Muri raporo yamurikiwe inteko rusange ya Sena na komisiyo ya Sena ishinzwe n’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe n’iyi komisiyo hagamijwe kureba imikorere n’ibikorwa bya Guverinoma mu mashuri makuru na za kaminuza hagaragajwe ko kaminuza zugarijwe n’ibibazo byinshi birimo nuko nta politike y’ubushakashatsi iriho ndetse n’umuco wo gukora ubushakashatsi ukiri hasi.
Perezida w’iyi komisiyo Senateri Gallican Niyongana niko yabisobanuye agira ati” abo twabonanye nabo bose batugararagarije ko nta politiki y’ubushakashatsi, ko ikigega cy’ubushakashatsi cyateganijwe kitarajyaho umuco wo gukora ubushakashatsi uracyari hasi”.
Kaminuza mu Rwanda
Senateri Niyongana Gallican
Benshi mu basenateri bakimara kumva ibi bibazo babajije abagize iyi komisiyo niba baravuganye nabashinzwe gukemura ibi bibazo icyo bateganya gukora mu rwego rwo kubikemura nkuko uyu yabivuze muri aya magambo ati”ese muganira hari ingamba bafashe kugirango koko mu gihe kiri imbere mu gihe bakora igenamigambi barusheho gushyira imbaraga muri ubwo bushakashatsi?”.
Sen. Gallican Niyongana Perezida wa komisiyo yabasubije ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo yaba kaminuza y’U Rwanda ndetse na Minisiteri y’uburezi zititeguye ku gikemura ahubwo akavuga ko ibyinshi mu bibazo byo muri kaminuza bishingiye ku mikoro make y’igihugu ngo bikazacyemuka uko n’igihugu kizajya gitera imbere ati”mbabwije ukuri nta gisubizo, icyo nawe avuga ngo ibibazo bishingiye ku bukene bw’igihugu cyacu,bishingiye ku bushobozi bw’amafaranga, uko ubushobozi buzajya buboneka bizakemuka”.
Kuva mu mwaka 1994 kugeza muri uyu mwaka u Rwanda rwavuye kuri kaminuza imwe rugera kuri kaminuza n’amashuri 48makuru  amwe muri ayo mashuri ndetse nizo kaminuza kuri ubu afite ubushobozi bwo kwigisha kugera ku mpamyabushobozi y’ikirenga PhD.
http://www.touchrwanda.com/amashuri-makuru-na-kaminuza-mu-rwanda-ngo-byugarijwe-no-kudakora-ubushakashatsi/
Previous
Next Post »