MISS RWANDA 2017: Ba Nyampinga bacyuye igihe bahiguye imihigo yabo, abahatanira ikamba nabo barahiga–AMAFOTO
Irushanwa rya Miss Rwanda 2017 rigeze aho
rukomeye abakobwa bari muri iri rushanwa bari mu mwiherero aho bari
kwihugura ku ngingo zinyuranye ngo umunsi nyir'izina wo guhatanira
ikamba uzagere hari ubumenyi rusange bafite. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19
Gashyantare 2017 habaye igitaramo njyarugamba na mvarugamba.
Nyuma y’ibi bikorwa usibye kuba aba bakobwa bose bashimiwe ndetse bagahabwa impanuro na buri wese mu bayobozi bari aho, bahise banzika igitaramo basangira ku ntango y’imihigo yari iteretse aho ngaho. Ni umuhango wabereye i Nyamata muri Golden Turip hotel aho abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017 bamaze icyumweru mu mwiherero(boot camp), ari naho bagenzi babo b'umwaka ushize babasanze.
REBA AMAFOTO Y’IKI GIKORWA:
ConversionConversion EmoticonEmoticon