Cameroun yihimuye kuri Misiri itwara igikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 15

Cameroun yatwaye igikombe cy'Afurika cya gatanu, yahembwe miliyoni 4$ niyo izakira icya 2019
Cameroun yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cya 2008 na Misiri yihimuye ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 itwara igikombe cya gatanu yagiherukagari mu 2002.
Les Lions Indomptables bashyikirijwe igikombe na Perezida wa Gabon, Ali Bongo bazahabwa na miliyoni 4 $ (miliyari 3 na miliyoni 283 FRW) naho Misiri ihabwa miliyoni 2 $.
Cameroun yari mu itsinda A yazamutse ari iya kabiri nyuma ya Burkina Faso yatwaye umwanya wa gatatu isezerera Senegal kuri penaliti 5-4 muri ¼ cy’irangiza ikurikizaho Ghana yatsinze ibitego 2-0.
Misiri yaherukaga mu gikombe cy’Afurika igitwara mu 2010 yari mu itsinda D yazamutse iyoboye ikurikiwe na Ghana, yatsinze Maroc igitego 1-0 muri ¼ cy’irangiza igera ku mukino wa nyuma itsinze Burkina Faso kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Abanyamisiri bari bakiriye Mohamed Elneny ukinira Arsenal utaragaragaye mu mikino ibiri iheruka kubera imvune yatsinze igitego ku munota wa 22 ku mupira yahawe na Mohamed Salah ukinira AS Roma.
Mohamed Elneny ukinira Arsenal yari yafunguye izamu rya Ondoa ku munota wa 22, Misiri yizera gutwara igikombe cya 8
Ku munota wa 31, myugariro Adolphe Teikeu yavunitse asimburwa na Nicolas N’Koulou.
Benjamin Moukandjo, kapiteni wa Cameroun yabwiye televizo Canal+ ko mu kiruhuko yasabye bagenzi be kwitanga kuko bishoboka ko bava inyuma bakishyura.
Misiri yari yabanje kwiharira umukino yawutakaje, Cameroun itangira kugerageza imipira y’imiterekano cyane ko abakinnyi babo bari bafite ibigango kurusha Abanyamisiri.
N’Koulou yagomboye igitego cya Misiri ku munota wa 59 ku mupira yahawe ku mutwe  na Moukandjo, umunyezamu Essam El Hadary w’imyaka 44 ntiyawugarura.
Nubwo Mohamed Salah yagoye ba myugariro ba Cameroun, Vincent Aboubacar wasimbuye Robert Ndip Tambe igice cya kabiri gitangira yaherejwe umupira na Siani ari na ba myugariro babiri ba Misiri atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 88.
Cameroun itwaye igikombe cya gatanu cy’Afurika itarahabwaga amahirwe nyuma y’uko bamwe  mu bakinnyi banze kwitabira ubutumire barimo Joël Matip (Liverpool), Eric Maxim Choupo-Moting (FC Schalke 04), Allan Nyom (West Bromwich), André Zambo Anguissa (OM), Guy Roland Ndy Assembe (Nancy), Maxime Poundje (Bordeaux), André Onana (Ajax Amsterdam) na Ibrahim Amadou (Lille).
Nicolas N’Koulou winjiye asimbuye yagomboye igitego cya Misiri, Cameroun iyobora umukino
Bamwe mu bahoze bakinira Cameroun barimo Samuel Eto’o, Patrick Mboma bateye ingabo mu bitugu aba basore benshi bakinaga bwa mbere igikombe cy’Afurika.
Mbere yo gukina na Misiri, Rigobert Song urwariye mu Bufaransa yoherereje ubutumwa aba bakinnyi abasaba kumuhorera Abanyamisiri ku gikombe cyo mu 2008 babatwaye.
Yagize ati “ Ni umwanya wo guha ibyishimo abaturage ba Cameroun, ndishinja kugira uruhare mu gitego Aboutrika yadutsinze, nabasaba ko mwamporera.”
Cameroun yatsinze Misiri ibitego 2-0 itwara igikombe cya gatanu cy’Afurika, yaherukaga mu 2002
Ni ku nshuro ya mbere, umutoza wa Cameroun atoje mu gikombe cy’Afurika.
Ni inkuru nziza kuri Cameroun yaherukaga gutwara igikombe cy’Afurika mu 2002 itsinze Senegal kuri penaliti bibasabye imyaka 15 kongera kugitwara mu gihe bazakira icyo mu 2019 kuva tariki ya 12 Mutarama – 3 Gashyantare 2019.
Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2004 Misiri itsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, nyuma yo gutwara icyo mu 2010 cyakiniwe muri Angola ntibabonye itike ya 2012, 2013 na 2015.
Burkina Faso yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Ghana igitego 1-0 cya Alain Traore ku munota wa 89, ku mupira yateye ahana ikosa uruhukira mu izamu.
Kuba Cameroun itwaye igikombe cy’Afurika niyo izaserukira uyu mugabane mu gikombe mpuzamigabane kizabera mu Burusiya kuva tariki ya 17 Kamena kugeza 2 Nyakanga 2017.
Bimwe mu by’ingenzi wamenya ku gikombe cy’Afurika 2017
•    Mu mikino 32 yakinwe yatsinzwemo ibitego 66 (impuzandengo y’ ibitego 2.06 ku mukino), rutahizamu w’irushanwa aba Junior Kabananga wa  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watsinze ibitego bitatu.
•    Umukinnyi mwiza w’irushanwa ni Christian Bassogog wa Cameroun
•    Ni ku nshuro ya gatandatu, Héctor Raúl Cúper, umutoza wa Misiri atsindiwe ku mukino wa nyuma mu makipe yatoje
•    Ni ku nshuro ya gatatu Misiri na Cameroun bahuriye ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika, Misiri yari yaratwaye ebyiri zabanje
•    Misiri niyo kipe yonyine ivuye muri iki gikombe cy’Afurika idatsinzwe igitego mu gice cya mbere cy’umukino. Yari imaze kandi imikino 24 idatsindirwa mu gikombe cy’Afurika, yanganyijemo itandatu yaherukaga gutsindwa na Algeria mu 2004.
•    Ku myaka 44, umunyezamu wa Misiri El Hadary niwe mukinnyi ushaje, imyaka 44, ukinnye igikombe cy’Afurika, iki ni icya karindwi, yakinnye icya mbere mu 1998
Mbere y’umukino hatanzwe ubutumwa bwo kurwanya Cancer
Samuel Eto’o wakiniye Cameroun na Marseille Dessailly watwaye igikombe cy’Isi cya 1998 bari muri Gabon ku butumire bwa Perezida wa FIFA Infantino
Cameroun yatsinze Misiri ibitego 2-0 itwara igikombe cya gatanu cy’Afurika, yaherukaga mu 2002
Previous
Next Post »