Abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2017 bageze mu mwiherero

Aha ni muri hoteli bacumbikiwemo (Ifoto/Miss Rwanda)
Abakobwa 15 bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda wa 2017 bageze i Nyamata mu mwiherero (boot camp).

Bakigera i Nyamata bahise bakirizwa icyo kunywa
Aba banyampinga bakazamarayo  ibyumweru 2 batozwa byimazeyo byinshi mu bizababashisha kwitwara neza ku munsi nyirizina wo guhatanira ikamba, birimo ubumenyi rusange, imyiyereko, uko bitwara imbere y’abantu n’ibindi bitandukanye.

Abo bakobwa ni :Umutoni Pamela, uhagarariye Intara y’Iburasirazuba, Mukabagabo Carine uhagarariye Umujyi wa Kigali,  Uwase Hirwa Honorine uhagarariye Intara y’Iburengerazuba, Iradukunda Elsa uhagarariye Intara y’Uburengerazuba,  Umutoni Uwase Belinda uhagarariye Intara y’Amajyepfo,Umutoni Aisha uhagarariye intara y’Amajyepfo, Umutoni Tracy Ford uhagarariye Umujyi wa Kigali,  Ashimwe Fiona Doreen uhagarariye Umujyi wa Kigali, Shimwa Guelda uhagarariye Intara y’Uburengerazuba, Mukunde Laurette uhagarariye Intara y’Amajyaruguru,  Umuhoza Simbi Fanique uhagarariye intara y’Iburasirazuba, Kalimpinya Queen uhagarariye Intara y’Amajyepfo, Mutesi Nadia uhagarariye intara y’Iburasirazuba,  Iribagiza Patience uhagarariye Intara y’Iburasirazuba ndetse na Umutoni Linda uhagarariye Intara y’Uburengerazuba.
Uzaba nyampinga w’u Rwanda wa 2017 azaba asimbuye Mutesi Jolly.
Tariki ya 25 Gashyantare 2017 nibwo hazamenyekana uwatsindiye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda uzahita ahabwa ibihembo birimo imodoka ndetse n’umushahara ungana n’ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (800,000 Rfw) azajya ahabwa buri kwezi ndetse n’ibindi bihembo bitandukanye.
Previous
Next Post »